AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuriro ukomeje kwaka muri FLN,andi mabanga hanze

Umuriro ukomeje kwaka muri FLN,andi mabanga  hanze
4-11-2022 saa 07:54' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2617 | Ibitekerezo

Mu kiganiro na Ltn Col Theophile Hategekimana Honore, umuhuzabikorwa w’igisirikare mu nyeshyamba za FLN, akaba anayoboye inyeshyamba ziherutse kwitandukanya na Jenerali Hamada mu ibyo bo bise revolution y’amahoro, yatangaje ko bitandukanije na Jenerali Hamada kubera ivangura ry’amoko n’uturere.

Uyu mu Coloneli yatangaje ko icyatumye bitandukanya na Gen. Hamada, harimo ko yafunze itumanaho ry’inyeshyamba za FLN ziherereye muri Nyungwe, kandi akingira ikibaba abagurishije ibikoresho, Hamada kandi bamushinja gucikisha bamwe mu nshuti ze zabaga zigomba gukatirwa n’inkiko.

Izi nyeshyamba kandi zishinja Hamada guha agaciro imbwa ze kurusha abantu, avuga ko arizo zirinda umutekano kurusha abasirikare.Nyuma y’ibi kandi abitandukanije na Jenerali Hamada bavuga ko uyu muyobozi yakomeje kugenda yirukana bamwe mubayobozi, barimo n’Umubyeyi Chantal, wirukanwe yabazwa impamvu akavuga ko ari umunyamafuti.

Izi nyeshyamba kandi zishinja Jenerali Hamada kuba yarabaswe n’ingengabitekerezo y’amoko ndetse niy’uturere, dore ko na nyuma y’aho iki gice kiyobowe na Ltn Col Theophile, cyatangaje ko Jenerali Hamada yabashinje kwigumura kubera ko ari abanyenduga, ariko agira ikibazo cy’uko na Theophile bakomoka muri perefegitura imwe na komini imwe nawe yigendeye.

Ltn Col Theophile uyoboye inyeshyamba za FLN igice cyiyomoye kuri Gen. Hamada, akaba aherereye muri Hewa Bora, ni muri Kivu y’amajyepfo.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA