AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umurambo wa Rwanzegushira w’i Rutsiro wasanzwe mu mugozi

Umurambo wa Rwanzegushira w’i Rutsiro  wasanzwe  mu mugozi
29-08-2022 saa 08:37' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 854 | Ibitekerezo

Umusaza w’imyaka 60 wo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bamusanze mu mugozi yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye.

Byabereye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Kabona ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2022.

Uwo musaza witwa Rwanzegushira Protais yazindutse ajya kuragira inka, abandi bajya gusenga kuko hari ku cyumweru, mu rugo hasigaye umwana w’umukobwa. Saa sita uwo musaza yacyuye inka, atuma wa mwana ku isantere ya Muyira, umukobwa aragenda agarutse asanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Ntihinyuka Janvier, yavuze ko bikekwa ko uyu musaza yaba yariyahuye nubwo nta mpamvu baramenya yaba yabimuteye.

Ati "Umwana yaragiye agarutse nibwo yasanze Se ari mu mugozi yapfuye. Bigaragaza ko yuririye ku rwego, azirika umugozi wa supanet mu ijosi arasimbuka. Urwego twasanze rugihari".

Gitifu Ntihinyuka avuga ko bataramenya icyateye uyu musaza kwiyahura kuko nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo haba mu muryango no mu baturanyi.

Mu butumwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahaye abaturage, bwabasabye kujya bageza ikibazo ku nzego z’ubuyobozi, umudugudu, akagari, umurenge n’izindi zikabafasha igihe hari uwabasagariye, aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima.

Rwanzegushira yasize umugore n’abana bane. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isusumwa mbere y’uko ushyingurwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA