AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umurambo w’Umusore wari umaze iminsi aburiwe irengero wasanzwe ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu

Umurambo w’Umusore wari umaze iminsi aburiwe  irengero wasanzwe  ku nkombe z’Ikiyaga cya  Kivu
17-09-2022 saa 11:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1632 | Ibitekerezo

Umurambo w’umusore witwa Mfitumukiza Joseph wabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi ine aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye.

Mu gitongo cyo kuri uyu wa 17 Nzeri 2022, nibwo umugabo wo mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera, wari ujyanye ifumbire mu murima yabonye umurambo w’uyu musore ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Uyu muturage yahise abimenyesha ubuyobozi, ubuyobozi bumenyesha urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Ngendo Fabien yavuze ko bikekwa ko uyu musore haba yariyahuye nubwo hataramenyekana icyabimuteye.

Ati "Abaturage bavuga ko ku wa Kabili saa mbili z’ijoro yatashye avuye aho yakoreraga akazi ko kogosha mu isantere ya Ryanyirakabano, ageze mu rugo ahita yongera aragenda kuva icyo gihe ntawongeye kumuca iryera".

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ngo hamenyekane niba uyu musore w’imyaka 25 yariyahuye, niba yaraguye mu Kivu by’impanuka cyangwa niba hari abantu bagize uruhare mu rupfu rwe.

Biteganyijwe ko umurambo Mfitumukiza Joseph ujyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA