AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwandakazi yabyaye impaga z’abana bane umwe yitaba Imana

Umunyarwandakazi  yabyaye impaga z’abana bane umwe yitaba Imana
18-07-2022 saa 10:37' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1163 | Ibitekerezo

Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.

Uwo mubyeyi yabyariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, aho abo bana yari yababyaye ari bazima, ariko umwe akaba amaze kwitaba Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.

Nzayikunda Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabatezi, yavuze ko uwo mubyeyi w’imyaka 35 asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ati “Asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni uko mu bana bane yabyaye umwe amaze kwitaba Imana, ariko abandi bameze neza. Aracyari mu bitaro bya Gisenyi, maze kuvugana n’umugabo we ubu abaturage turimo kwisuganya ngo tumwakire”.

Gitifu Nzayikunda, avuga ko kuba uwo muryango uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, byatewe n’uko hagendewe ko bakiri bato, ariko ngo mu buzima busanzwe ntabwo bifashije, ngo batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi.

Avuga ko biteguye kwishyirahamwe nk’abaturage b’Akagari ka Kabatezi gukusanya inkunga yo kuremera uwo mubyeyi, bamushakira ibyangombya byihutirwa birimo ibiribwa bigizwe n’amata, isukari n’ibindi, dore ko ngo nta nka bagira.

Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri icyo kibazo cy’uwo mubyeyi, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko akarere kiteguye gufasha uwo muryango.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe, usibye n’uriya wabyaye n’abandi batishoboye turabafasha, urumva we ni umwihariko, turagerageza gukora ibishoboka tumwiteho umunsi ku wundi, ubu turi kwitegura kumwakira no kumufasha mu bushobozi turaba dufite bwose nk’umuturage wacu”.

Ivomo:KigaliToday


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA