AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwanda arashinjwa gutera grenade mu nkambi y’impunzi

Umunyarwanda arashinjwa gutera grenade mu nkambi y’impunzi
16-12-2022 saa 09:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2061 | Ibitekerezo

Polisi yo muri Malawi,yataye muri yombi umunyarwanda witwa Umoton John Peter, w’imyaka 42,akurikiranyweho guturitsa grenade mu nkambi.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko byabaye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022, bibera mu isoko ry’inkambi ya Dzaleka.

Polisi ivuga ko muri iyo nsanganya, grenade yakomerekeje abantu batanu b’impunzi,barimo umuyobozi w’inkambi ukomoka mu Burundi .Abakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro byo mu ntara ya Dowa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara Dowa,Gladson M’bumpha, yavuze ko umwe mu bakomeretse bikomeye, ari Butoyi Fideli umuyobozi w’impunzi z’abarundi mu nkambi ya Dzaleka, wari kumwe n’umunyamabanga we, Bruno Ndaishime.

Yavuze kandi ko abo bombi babonye umuntu acana ikibiriti mbere yo kubajugunyaho grenade.

Abandi bantu 3 barimo umwana w’imyaka 11 y’amavuko bakomeretse mu buryo butandukanye. Aabo bajyanywe mu bitaro by’i Dowa.

Byitezwe ko uyu munyarwanda azitaba urukiko, akisobanura ku byaha akurikiranyweho, nyuma y’iperereza rya Polisi.

Bamwe mu bagize guverinoma ya Malawi n’abishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR ,bamaganye icyo gitero ndetse bivugwa ko ubu inkambi icungiwe umutekanocyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA