Umunyamakuru Innocent Rudasumbwa yahishuye ko iyo avuga kuri Faustin Twagiramungu yumva ababaye cyane kuko uko ari atari ko yagakwiye kuba ameze cyane ko yari umunyapolitiki watangaga igitekerezo ukumva kigeze mu misokoro ndetse akaba n’umugabo wabigezeho ahanganye n’ingoma y’Abahutu b’abahezanguni atari we .
Rudasumbwa avuga ko yakundaga mu buryo bukomeye ibitekerezo bya Twagiramungu dore ko ari nabyo byamufashije guhangana n’ibibazo mu bihe bikomeye aho yifuzaga Inama ikomeye yagombaga guhuza abanyarwanda bose baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze ari naho havuya izina ‘Rukokoma’ .
Akomeza avuga ko kubera kurwanya Guverinoma yiyise iy’Abatabazi , Twagiramungu byaje kurangira bamwe bo mu muryango we bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibitekerezo bye byamagana ubuhezanguni dore ko yahanganye n’Ishyaka rya CDR bigatinda.
Mu kiganiro na Ukwezi , Rudasumbwa avuga ko ubu Twagiramungu yagaragaje impu ibyeri kuko mbere yari ahanganye n’abajenosideri ari ko ubu akaba yarafashe undi murongo kuko uyu munsi yanze gusangira na base Intango akaba asangira n’abana imvuzo kandi ko bibabaje kuko asaziye mu mfuruka zo mu mahanga ari nayo mpamvu nta cyiza yakwifuriza u Rwanda kandi yari umugabo utateraho undi bityo ko yabaze ibihe nabi.
Ati’’Nkeka ko nawe yageze iriya biramuyobera, aje kwiyamamaza mu 2003 yari umugabo uhamye, ufite imirongo ya Politike migari’’
Gusa ngo nubwo Twagiramungu ari muri Opozisiyo ntabwo yagira ibitekerezo nk’ibya Nahimana Thomas cyangwa ngo atwarwe nabo naho ibyo kunenga inama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali ngo ni ukugaya inka icyebe byumvikanisha ko ari umukambwe ugeze igihe cyo kurota agasobanurirwa inzozi ati’’ Hari igihe umuntu agira ipfunwe akananirwa gusaba uwo yimye kandi ashonje’’
Akomeza avuga ko undi mugabo wamubabaje ari uwitwa Byumvuhore kuko indirimbo ze yazikurikiye azikunda cyane kuko ejo bundi nyuma y’uko avuye mu Rwanda yaririmbye indirimbo nyinshi kandi zitanga ubutumwa bufatika dore byabaga birimo kunenga no gushima.Gusa ngo ntazi umuntu wamuroze agahindura za Ndirimbo bamukundiraga ahubwo akitandukanya nabo agatangira kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda bityo ko nawe ari mu bamuhemukiye.
Agaruka kuri Byumvuhore,Rudasumbwa avuga ko indirimbo ze yakundaga kuzifashisha mu biganiro yakoraga haba mu kunenga cyangwa gushima ariko ubu ngo akaba yarahinduye ibyo yaririmbaga.
Ku byo kunenga , Rudasumbwa avuga kunenga umuntu bitavuze kumutuka kuri nyina cyangwa umutera amagi kuko atakumva ahubwo ko bigaragaza gusaza utakaza ikinyabupfura bityo akaba yifuza ko niba hakiri igaruriro aba abantu bagahonoka cyane cyane ko Twagiramungu mbere atarifatanya na FDLR yavuze ko ibiganza bye byera bitariho amaraso y’umuhutu cyangwa Umututsi ariko ko ubu ibikorwa na FDLR bimujya ku mutwe .
Asoza avuga ko yakwishima Faustin Twagiramungu na Byumvuhore baramutse bemeye ko ari ihene zaziritswe ku mbi bakagaruka ku murongo bakubaka u Rwanda.
Rukokoma na Byumvuhore narabakundaga cyane||Ndeba uko basigaye barwanya u Rwanda nkarira|| Innocent