Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul avuga ko yagiye mu rugo rwa Bamporiki mu Busanza tariki 5 Kamena 2022 ngo bagezeyo bahasanze abashinzwe umutekano bo muri Kampani ya ISCO bababaza icyo baje gukora abandi barakibabwira maze ngo baza guhamagara ngo abandi basore avuga bashobora kuba ari abapolisi.
Ngo abo basore bahise babaza byinshi abandi berekana amakarita y’Abanyamakuru abandi bababwira ko batabyitayeho ndetse biza no kurangiza babasabye gusiba amashusho bafashe ndetse babategeka kwicara hasi abandi barabyemera.
Nkundineza yabwiye Ukwezi Tv ko bicaye kuva saa Cyenda n’igice bagahaguruka Saa kumi n’imwe n’igice ndetse ngo umwe mu bashinzwe umutekano yababajije icyo baba bazize aramutse abarashe abandi bamusubiza ko yaba ahombeje igihugu.
Ngo Bamporiki akimara kubona Nkundineza Jean Paul n’ufata amashusho yahise ajya guhindura imyenda ndetse ngo nubwo bamureberaga kure ariko yarabapepeye nabo baramubona neza.
Agaruka ku bavuga ko guhana ibifi binini bigoranye ,Nkundineza avuga ko igisubizo Minisitiri w’Intebe yahaye abanyamakuru cyari gikwiye kuko ari nka mbere kuvuga ngo umuntu nka Bamporiki yariye ruswa ya Miliyoni 5 Frw , uwabivuze yagombaga gufungwa bityo ko kuba ubu afungiye iwe ndetse bikaba byaremejwe n’inzego ari ntambwe nziza.
Uyu munyamakuru avuga ko mbere y’uko ajya mu rugo kwa Bamporiki, yabanje kujya mu Bushinjacyaha abubaza niba bwarashyikirijwe Dosiye ye, bumusubiza ko ntayo.Ngo nyuma yahise ajya ku cyicaro gikuru cya RIB bamubwira ko ikigenza icyaha banamubwira ko hari ingingo nawe azi yatuma ufungiwe iwe mu rugo akorwaho iperereza igihe kirekire.
Ashingiye ku byo Bamporiki yanditse kuri Twitter yemera icyaha yagakwiye kuburanishwa agaca mu rukiko bityo ko nataburanishwa bizaba bigaragaje intege nke z’Ubutabera bw’u Rwanda.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente rivuga ko bitewe n’ububasha ahabwa n’itegeko nshinga, Perezida wa Repubulika ahagaritse Bamporiki Edouard.
Bati "None ku wa 5 Gicurasi 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahagaritse ku mirimo Bwana Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho."
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano bayo.
Babinyujije kuri Twitter bagize bati "Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo."
Nagiye kwa Bamporiki aho afungiye nsanga arinzwe bikaze|| Nataburanishwa bizaba ari ishyano|| JP