AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Anny Salama wakunzwe mu biganiro by’urukundo aratabaza

Umunyamakuru Anny Salama  wakunzwe mu biganiro by’urukundo aratabaza
6-06-2022 saa 05:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3700 | Ibitekerezo

Murekatete Anny Salama wakunzwe mu biganiro by’urukundo avuga ko amaze amezi 8 afite uburwayi bwa Stroke aho uruhande rumwe rw’umubiri we rwarabaye Pararize(guhera ku kaboko kugeza ku kaguru) ubu ubuzima bukaba butamworoheye dore ko abantu bamubwira ko aramutse agiye kuvurirwa hanze yakira ariko amakiro akaba ari ntayo.

Avuga ko hari abantu baziranye nko mu Bubiligi bamwemeza ko aramutse agezeyo yavurwa agakira cyane cyane uretse kuba Pararize uruhande rw’ubumoso abasha kuvuga ari naho bahera bavuga ko afite amahirwe yo gukira.

Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Anny Salama avuga ko hari abantu bamwemereye ko yaza bakamufasha kuvurwa gusa bamusabye ko mbere ya byose yasaba Transfert imwohereza kuvurirwa hanze dore ko banamusabye gushaka Visa gusa ibindi bakabimukorera.

Asaba inzego za Leta cyangwa undi wese wabibasha kumufasha akabona iyi Transfert akabasha kujya kwivuza.

Ushaka gufasha Murekatete Anny Salama cyangwa indi nyunganizi wakwifashisha iyi numero 0788487641 akaba asaba abagiraneza kumufasha cyane cyane ko akeneye no kurera umwana we w’imyaka ibiri.

Umunyamakuru Murekatete Anny Salama yamenyekanye cyane kuri Radio Flash aho yakoraga Ikiganiro kijyanye n’Urukundo. Yanakoze kuri City Radio aho yakoraga Ikiganiro "Ijoro ry’Urukundo".

Ibyabaye ku munyamakuru Anny Salama biteye agahinda||Afite amarira y’uko yapfa atareze umwana we


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA