AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda, agahinda mu maso y’umugore we n’abana (AMAFOTO)

Umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda, agahinda mu maso y’umugore we n’abana (AMAFOTO)
27-08-2022 saa 10:44' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2828 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 nibwo umubiri wa Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura filime wagejejwe mu Rwanda.

Uyu mugabo yaguye muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima, hari nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n’uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu.

Muri iki gitondo akaba ari bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umugore we ndetse n’abana be byagaragaraga ko mu maso bafite agahinda kenshi, batarabasha kwakira neza ko Yanga yitabye Imana.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kanama 2022 mu Bugesera aho yari atuye ari bwo inshuti ze n’umuryango bazizihiza ubuzima bwe.

Ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

AMAFOTO : IGIHE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA