AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ukuri ku ifungwa ry’Umugore w’Umunyamakuru Theo wa Umubavu TV n’ibyaha ashinjwa

Ukuri ku ifungwa ry’Umugore w’Umunyamakuru Theo wa Umubavu TV n’ibyaha  ashinjwa
8-11-2022 saa 06:27' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2774 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize ku mbunga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Umwali Chantal,umugore w’Umunyamakuru wa Umubavu TV , Nsengimana Theoneste ubu ufungiye imageragera yatawe muri yombi , RIB yemeje ko koko afunzwe akekwaho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro na UKWEZI yemeje ko uyu mugore afunzwe ati’’Tariki ya 5 Ugushyingo 2022 , RIB yafunze umugore witwa Umwali Chantal , ukekwaho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano ‘’

Avuga ko iki cyaha Umwali Chantal yagikoze ubwo yahinduraga Message cyangwa se ubutumwa bugufi bwa RBC bugaragaza ko umuntu yipimishije Covid-19 , akayerekana ubwo yari agiye gusura umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge(Megaragere) kandi nta Covid-19 yipimishije .

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Kavumu,Umurenge wa Mageragere ho mu Karere ka Nyarugenge ndetse ko ibi bikorwa yakoze bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Avuga ko mu ibazwa, Umwali yemeye iki cyaha ariko ko atavuze impamvu yaba yaramuteye kugikora, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nsengimana Theoneste afunganywe n’abandi bantu barindwi babayoboke b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya Victoire Ingabire “Darfa Umurinzi’’. Aba bose batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu ukwakira muri 2021, byavugwaga haburijemo igikorwa cyari cyateguwe cyo kwizihiza umunsi witiriwe Umuhoza Victoire Ingabire wiswe “Ingabire Day”, ibi biganiro byavugwaga ko byari guca kuri Shene ya Umubavu TV.

Aba baregwa bose bamaze umwaka bafunzwe , ikiburanwa ni ubujurire bwabo aho urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kuwa 09 Ugushyingo 2021, rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bagafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere).

Uko umugore wa Theo wa Umubavu TV yafunzwe||Nasanga umugabo we muri gereza hazakurikiraho iki ?


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA