AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ukuri ku bizamini by’abanyeshuri bivugwa ko byahiye muri Muhanga, Kamonyi na Ruhango

Ukuri ku bizamini by’abanyeshuri bivugwa ko byahiye muri Muhanga, Kamonyi na Ruhango
10-08-2022 saa 11:51' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1580 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyamaganye amakuru y’ibihuha ari mu itangazo ryakitiriwe yavugaga ko hari ibizamini by’abanyeshuri byahiriye aho bibitse.

Itangazo ry’irihimbano rigaragaza ko ryanditswe n’Ikigo NESA, rivuga ko ibyo bizamini by’abanyeshuri byahiye ari iby’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abasoje ayisumbuye bakoreye mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

Iri tangazo ry’iricurano rivuga ko ibi bizamini byahiriye aho byari bibitse mu kigo cy’ishuri cya Officille i Butare, rikomeza risaba abanyeshuri bose bo muri ibyo byicico muri utu Turere gusubira “ku bigo bigagaho kugira ngo bajye kubisubiramo.”

Abahimbye iri tangazo ryanditseho ko ryasohotse tariki 08 Kanama 2022, bavuga ko abo banyeshuri bagomba gusubira ku bigo byabo bitarenze tariki 16 Kanama 2022.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamaganye aya makuru, kivuga ko ari ibihuha ndetse ko iryo tangazo ari iricurano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA