AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubusabe bwa Kabuga bwatewe utwatsi, Ikibazo ku Munyamategeko we

Ubusabe bwa Kabuga bwatewe  utwatsi, Ikibazo ku Munyamategeko we
23-09-2022 saa 09:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 948 | Ibitekerezo

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwateye utwatsi ubusabe bw’umunyamategeko Philippe Larochelle, wasabaga ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruhagarikwa, mu gihe hategerejwe icyemezo ku bujurire bwo guhindurirwa umwunganizi mu mategeko.

Ku wa 5 Nzeri 2022 ni bwo Me Larochelle yajuririye icyemezo cyo kwangirwa gusimbura Emmanuel Altit, nk’umwunganizi mu mategeko wa Kabuga.

Yavuze ko Kabuga yangiwe kwihitiramo umwunganizi, bikaba bifite ingaruka ku migendekere y’urubanza.

Larochelle kandi yavuze ko bizagira ingaruka ku bizava mu rubanza kuko Kabuga yahatiwe gutangira kuburana yunganiwe n’uwo atizera, bikaba bibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.

IRMCT ku wa 20 Nzeri 2022, yemeje ishingiro ry’ubujurire ku kunganira Kabuga mu mategeko, ariko itera utwatsi icyifuzo cy’uko urubanza ruba ruhagaze kugira ngo inzitizi zikemurwe.

Rwategetse ko urubanza rugomba gukomeza, mu gihe icyemezo cy’ubujurire ku bwunganizi bwa Kabuga gitegerejwe.

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Kabuga yamenyesheje urukiko ko atacyifuza kunganirwa na Me Emmanuel Altit.

Amushinja ko atajya amenyesha umuryango we ibijyanye n’urubanza rwe, ndetse ntawushyikirize zimwe mu nyandiko z’urukiko.

Icyakora, Altit yigeze kubwira urukiko ko umukoresha we ari Kabuga gusa, ko ari we bagomba gusangira amabanga y’urukiko, aho kuba umuryango we wose.

Yavuze ko ibyo Kabuga amusaba bihabanye n’amabwiriza agenga abanyamategeko muri rusange.

Ku wa 26 Kanama 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo kudakura Emmanuel Altit mu rubanza rwa Kabuga, kubera ko iyo umwunganizi mu mategeko yishyurwa n’Urwego, bitemerera umuburanyi guhitamo cyangwa kwihindurira umwunganizi uko yishakiye.

Uru rwego rwavuze ko nta bimenyetso byerekana ko Me Altit atujuje inshingano ze bigendanye n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga we, cyangwa ibyo ategetswe gukorera Kabuga.

Rwavuze ko impinduka izo ari zo zose mu kunganira Kabuga ku rwego urubanza rugezeho, zishobora kurukerereza kandi zigahungabanya umuvuduko wo gukomeza urubanza mu mucyo.

Kabuga Félicien ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa 29 Nzeri 2022 i Hague mu Buholandi.

Uyu mugabo wari umunyemari ukomeye mu Rwanda, yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2020, mu nyubako y’ahitwa Asnières-sur-Seine hafi y’Umujyi wa Paris. Hari nyuma y’imyaka 26 ashakishwa ngo aryozwe ibyaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga ashinjwa guhamagarira abantu gukora Jenoside, ndetse ko yateye inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umwe mu bashinze radiyo rutwitsi, RTLM, yabibye urwango ndetse igakoreshwa mu guhamagarira Abahutu kwica Abatutsi. Yanayibereye umubozi mukuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA