AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubujurire bwa Prince Kid bwatewe utwatsi, Arakomeza gufungwa

Ubujurire bwa Prince Kid bwatewe  utwatsi, Arakomeza gufungwa
3-06-2022 saa 13:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 274 | Ibitekerezo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022. Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.

Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko nta kimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.

Umucamanza mu Rwisumbuye ubwo yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA