Igisirikare cya leta ya DR Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania bari mu ngabo za MONUSCO bakomeretse mu gihe M23 yateye ibirindiro byabo muri Rutshuru.
MONUSCO yemeje ko abasirikare bayo batatu bakomeretse bakajya kuvurirwa i Goma, mu itangazo FARDC ivuga ko umwe muri bo yakomeretse bikomeye.
MONUSCO ivuga ko abo basirikare bakomeretse mu gitero umutwe wa M23 wagabye ku birindiro byayo i Shangi muri Rutshuru.
M23 ivuga ko ingabo za FARDC na MONUSCO ari zo zongeye gushoza imirwano zitera ibirindiro byayo muri Jomba kuwa mbere.
Uyu ni umunsi wa kane imirwano hagati y’izo mpande zombi yubuye nyuma y’agahenge kari kamaze icyumwweru mu misozi ya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.
MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za FARDC zirimo kurwana na M23.
Tanzania ifite abasirikare barenga 800 mu ngabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu itangazo ryayo ryo kuwa gatatu nijoro, FARDC yashinje u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara nk’uko bitangazwa na BBC.
Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ko ifasha umutwe wa M23, ishimangira ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’imbere muri DR Congo.
Umutwe wa M23 nawo kuwa gatatu wasohoye itangazo ushinja leta “guhitamo inzira y’intambara”, n’ingabo zayo hamwe na MONUSCO gufatanya n’umutwe wa FDLR mu bitero bayigabyeho.
Iri tangazo rigira riti : “Uku guhitamo intambara kwa leta ya Congo aho guhitamo ibiganiro by’amahoro, biteje akaga ku kugaruka vuba kw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC”.
Hagati aho FARDC yatangaje ko imyanzuro y’inama y’abagaba b’ingabo yaberaye i Goma ku gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo izashyirwa hamwe n’inzobere za gisirikare n’abakuru b’ingabo mu nama izabahuza hagati ya tariki 15 na 19 z’uku kwezi i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko byemezwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere.
Bimaze kumenyerwa ko iyo M23 igabye ibitero cyangwa ikabigabwaho ikirwanaho byitwa ko yafashijwe n’u Rwanda. Ku wa Mbere imirwano hagati ya FARDC na M23 yubuye nyuma y’icyumweru cy’agahenge. Yumvikanyemo intwaro zikaze zitari zimenyerewe ku barwanyi ba M23.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yahishuye ko intwaro barimo gukoresha ari izo bakuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo no muri Kibumba, ntaho bihuriye no kuba barazihawe n’u Rwanda.
Abwira FARDC ati "Ubwo mwaduteraga, twarabarwanyije turabirukana tugera Rumangabo na Kibumba Twahakuye intwaro nyinshi, ni zo twifashishije uyu munsi ubwo mwaduteraga Saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo. Twarabashushubikanye murangije musinya itangazo ko twishe abantu batanu, ariko muzi ibyo twakoze, ni isomo, ni ukubihaniza bwa nyuma."
"Nimukomeza...turashaka amahoro, dukeneye ibiganiro, ariko ntabwo mubishaka kandi nta bushobozi mufite bwo kudutsimbura. Mwabeshye Perezida, mwasenye igisirikare."
Maj Ngoma yavuze ko FARDC yahishe Perezida Tshisekedi ko idafite imbaraga zo gutsinsura M23, bituma ayizera yirengagiza amasezerano afitanye n’uyu mutwe. Izi ngabo kandi ngo mu mirwano zishyira imbere abana batazi no gusoma amakarita y’ahantu barwanira.
Ati "Niba muvuga ko duhabwa ubufasha n’u Rwanda, mwaribeshye munabeshya Perezida. Urwego rw’ubutasi rwanyu ni amafuti, ntirushoboye gushaka n’amakuru na make, muzi gushaka amafaranga, ayo ni yo mateka yanyu, ni byo bintu byanyu, uwo si umuco wo kubaka igihugu mwebwe abanyapolitiki mwishe nabi."
Akomeza avuga ko icyo M23 yifuza ari amahoro n’ibiganiro ariko yiteguye kwirwanaho kuko ntawe uzayikura mu duce yamaze kwigarurira ’kuko ingabo za RDC ntizishoboye’.
Ati "Guverinoma nikomeza gutsimbarara ko izatsinda, ko izadusubiza inyuma...ntabwo mushobora gukandagira aho turi, ntibibaho, nta bushobozi mufite, nta gisirikare cyabikora mufite. Turashaka amahoro, nimushaka intambara tuzabahatira amahoro."
M23 ishinja abayobozi ba RDC kwikubira ibyiza by’igihugu, aho bamwe barenzwe bakaba bagura amasaha y’ibihumbi 120 by’amadolari nyamara abandi baturage bicwa na malaria batabona imiti. Ivuga ko akaga k’umutekano muke, inzara, ubukene iki gihugu gifite buturuka ku buyobozi bubi.