Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yongeye kuvuga ko ibiganiro bya dipolomasi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ari byo ashyize imbere ariko nibinanirana ibibazo bizakemurwa n’intambara.
Abategetsi ba Guverinoma ya RDC, bakomeje gushinja u Rwanda guha ubufasha M23, aho bavuga ko ariyo mpamvu uyu mutwe wanze guhagarika imirwano ndetse ukaba umaze amezi ane wigaruriye umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka na Uganda.
Ni umutwe Leta ya Congo yakunze gushinga ko ufashwa na Leta y’u Rwanda, mu gihe abawugize bo bagaragaza ko icyo bashaka ari uko Leta ya Congo yubahiriza ibyo basezeranye mu 2013 n’ubu bitarashyirwa mu bikorwa.
Perezida Tshisekedi ubwo yahuraga n’abanye-Congo baba mu Bwongereza, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, yongeye kugarura u Rwanda mu biganiro yagiranye nabo, avuga ko ‘intambara izaba igisubizo rurangiza mu gihe dipolomasi izaba yananiranye’.
Chimpreports yanditse ko muri uwo muhuro wabereye mu murwa mukuru Londres, abanye-Congo benshi basabye Tshisekedi gutangiza intambara ku Rwanda, kuko gukomeza gushaka ibisubizo bya dipolomasi ngo biha u Rwanda impamvu yo gukomeza kuvogera ubusugire bwa RDC.
Tshisekedi yasobanuye uko igihugu gihagaze mu bibazo bireba Isi yose, anavuga impamvu kugeza ubu akomeje gushyira imbere dipolomasi mu gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati.
Mu Bwongereza kandi Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahuye n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, agaragaza ko mu byamujyanye harimo n’u Rwanda.
Yasabye Umwami Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) agasaba u Rwanda guhagarika ibikorwa byarwo mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye kugira ngo amahoro arambye n’umutekano biboneke mu biyaga bigari.
Si ubwa mbere Tshisekedi avuze ko intambara ari yo izakemura ibyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda. Mu mezi atatu ashize yatangaje ko u Rwanda nirukomeza ibikorwa by’ubushotoranyi ku gihugu cye, yiteguye gushoza intambara.
Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, cyabaye gikurikira Inama yabereye i Luanda igamije gushakira umuti urambye umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba Tshisekedi yaba yarabimubwiye imbonankubone, undi amusubiza ko ntabyo yigeze amubwira.
Yamusubije ati “Ariko nabibonye muri Financial Times, icyo ndi kuvuga ni uko ntabona ko byoroshye cyangwa se ngo mpfe gutekereza intambara cyangwa se ngo nyitege. Reka ibyo tubishyire ku ruhande. Impamvu twari muri Angola ni ukureba uko ibitumvikanwaho, bikemurwa mu mahoro aho kuba mu ntambara.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iteka atungurwa n’uburyo mu makimbirane ya RDC, abantu bihutira gushinja u Rwanda kuyagiramo uruhare.
Yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ku biherutse gutangazwa na Ambasade ya Amerika, ko hari Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Ati “U Rwanda ruri gushinjwa na Amerika cyangwa se abandi ariko bararuciye bararumira ku bibazo bya FLDR bimaze imyaka irenga 25. Wakwibaza iyo wumva abantu bavuga ibyo bintu, ni nk’aho u Rwanda ari igihugu gishotorana, cyagiye muri Congo gitangiza intambara…Baracecetse ubwo ku butaka bwacu haterwaga ibisasu bikozwe n’Ingabo za RDC, baracecetse ubwo mu Ugushyingo 2019, FDLR yinjiraga mu gihugu cyacu mu majyaruguru.”
“Niba ari ukuvuga ubushotoranyi, ni gute wahitamo kurasa ku mupaka, mu baturage ?”
Bivugwa ko Tshisekedi yifashisha u Rwanda nko kwihisha ikimwaro cyo gutsindwa ku byo yari yemereye abaturage mu gihe habura umwaka umwe ngo yiyamamarize manda ya kabiri.
Raporo y’impuguke za Loni nayo yagiye hanze hutihuti muri Kanama uyu mwaka, uruhande rumwe ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko ku rundi igashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano na M23.
Nk’ibisasu byarashwe mu Kinigi muri Gicurasi uyu mwaka, raporo igaragaza ko byatewe ku itegeko ryatanzwe n’umusirikare wa FDLR wari kumwe n’ingabo za Congo.
Uruhare rwa Congo mu gushyigikirwa FDLR rwagarutsweho na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, Anthony Blinken mu ruzinduko aherutsemo mu Rwanda na Congo, aho yasabye ko bihagarara.
Ati “Iyo bigeze kuri FDLR, yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda, ndetse igahabwa ubufasha buturuka ku buyobozi, twumvise ubufatanye bw’ingabo za Congo na FDLR. Iki kibazo nakiganirije Perezida muri Congo, kandi dukomeje gusaba ko iyo nkunga ihagarara, kimwe ko n’inkunga ihabwa M23 yahagarara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, icyo gihe yavuze ko umutwe wa FDLR ariwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n’ibirego bya Congo by’uko u Rwanda arirwi nyirabayazana.
Ni umutwe wakomeje gukwirakwiza ingegabitekerezo ya Jenoside, ukomeza kwibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC, bituma hageda hakuka imitwe irimo M23, igamije gufasha abaturage kwirwanaho.