Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibyatangajwe na Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kongerera ubukana ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibyatangajwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika ari ugukongeza umuriro hagati y’u Rwanda na Congo.
Ati “Kugira uruhande mubogamiraho mu buryo bwihuse ni uburyo bwo gukongeza ubushyamirane no kongerera ubukana bw’ikibazo. Ubusesenguzi bwimbitse ndetse butabogamye ku bijyanye n’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC nibwo bwatanga umusanzu mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Yakomeje avuga ko ibi biri gutangazwa mu gihe nta n’umwe wigeze avuga mu gihe imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR yageragezaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Nta n’umwe wigeze agira icyo avuga igihe FDLR n’indi mitwe nk’ayo (irimo aho ihuriye na Rusesabagina na bagenzi be bo muri FLN) bageragezaga guhungabanya Abanyarwanda.”
Yavuze ko igihe kigeze kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye bizazana amahoro y’igihe kirekire muri karere k’ibiyaga bigari.
Ibi Makolo yabigaragaje binyuze mu butumwa yanditse kuri Twitter asubiza ubwa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika yari imaze gutangaza ko “Ubufasha u Rwanda ruri guha abarwanyi ba M23 bari kugaba ibitero ku basivile, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’Ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa RDC bukwiye kwamaganwa”.
Muri ubu butumwa iyi komisiyo yanyujije kuri Twitter, yakomeje igaragaza ko “Isi yose ikwiye guhaguruka igatahiriza umugozi umwe mu kwamagana ibikorwa by’u Rwanda.”
Iyi komisiyo ya sena ya Amerika itangaje ibi mu gihe hashize iminsi abayobozi b’u Rwanda batandukanye bagaragaza ko nta bufasha na buto bagenera uyu mutwe wa M23 umaze igihe wubuye imirwano nyuma yo gushinja Leta ya RDC ko itubahirije ibigenwa n’amasezerano bagiranye mu 2013.
Mu bayobozi b’u Rwanda bwagaragaje ko ntaho iki gihugu gihuriye na M23 harimo Ambasaderi Vincent Karega usanzwe uruhagarariye muri RDC ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.
Uretse aba bayobozi, Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Willy Ngoma aherutse gutangariza DW ko nta n’urushinge bahawe n’u Rwanda.
Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n’Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.
Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n’inzu zabo. Ati “Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy’ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.”
U Rwanda rumaze iminsi rugaragaza ko nta nyungu rufite mu gushyigikira M23 cyangwa ibindi bikorwa byose bigamije gusenya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo igikwiye ari uko abayobozi b’iki gihugu bakwicara bakaganira n’impande zose bireba kugira ngo ibibazo by’umutekano muke gifite bikemuke.
Ibirego by’uko u Rwanda rushyigikira M23 byongeye kuzamurwa na Leta ya RDC nyuma y’uko uyu mutwe wubuye imirwano ndetse ukaba waramaze kwigarurira ibice bimwe na bimwe.
Umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 yatangaje ko amasezerano bagiranye na Guverinoma ya Congo atigeze yubahirizwa.
Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.
Amasezerano uyu mutwe wasinyanye na Guverinoma ya Tshisekedi agena ko abanyapolitiki b’umutwe wa M23 bahabwa imyanya, abasirikare bagashyirwa mu gisirikare.
M23 ivuga ko ibyo irwanira birenze inkomoko ariko ko no kubwirwa ko atari Abanye-Congo nabyo biri mu bibangamiye.
Mu Mujyi wa Goma n’ahandi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, haramukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana u Rwanda, intero n’ubundi isanzwe igihe irushinja gushyigikira umutwe wa M23.
Ni imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.
Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abadepite, abayobozi ba sosiyete sivile, abaturage basanzwe, abamotari, abacuruzi n’abandi.
Iyi myigaragambyo muri RDC imaze kumenyerwa aho amashyaka yose arimo abafite ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda asaba kwigaragambya.
Buri shyaka rishaka gukora imyigaragambyo, ryandikira ubuyobozi nabwo bukariha uburenganzira maze rikajya imbere ya Ambasade y’u Rwanda rikigaragambya.
Ambasade y’u Rwanda ikorera ahitwa Avenue de la Justice i Kinshasa. Ni mu nyubako ya etage ikorerwamo ibindi bikorwa by’ubucuruzi. Nta mukozi wa Ambasade urahura n’ikibazo icyo aricyo cyose kuko benshi bahisemo gukorera mu ngo birinda kuba bahutazwa.
#RDC : La marche de soutien aux FARDC a débuté à Goma. Elle vise à dire non à l'agression de la RDC par le #Rwanda. Députés provinciaux, société civile, mouvements citoyens, motards et commerçants... tous présents pic.twitter.com/xp3DLwin69
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) June 15, 2022