Abayobozi ba Koperative ebyiri z’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, bamwe batawe muri yombi abandi bareguzwa nyuma y’igenzura bakorewe rigasanga habaye imicungire mibi y’umutungo muri izo koperative.
Abo bayobozi ni aba Koperative ya COGEMU na KEHEMU zombie zigizwe n’abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama.
Aba bayobozi b’aya makoperative begujwe nyuma y’imurikwa ry’ibyavuye mu igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) muri Gicurasi 2021, ni ubugenzuzi bwakorewe ku makoperative ane ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama ndetse n’ihuriro ryayo.
Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu isuzuma, byagaragaye ko amakoperative ya COGEMU na KEHEMU imicungire yayo idahwitse aho hahise hanzurwa ko komite nyobozi zazo zeguzwa abandi bagashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugirango bakurikiranwe ku mitungo bakekwaho kunyereza.
Umwe mu bari mu itsinda ryamurikaga ibyavuye muri iri genzura ryakozwe muri aya makoperative yasobanuye ko ibyakorwaga byose muri aya makoperative byakorwaga n’umucunga mutungo cyane cyane mu ihuriro ryayo.
Ati “aha twasanze ibintu byose bikorwa n’umucungamutungo, yakoraga isaba ry’amafaranga akenewe akanayasinyira hanyuma agategura impapuro zisohora amafaranga nka sheki n’izindi. Yahitaga abikuza amafaranga, yarangiza agatanga raporo. Ibi bivuze ko nta buryo bwo gukora igenzura bwari buhari kuko byakorwaga n’umuntu umwe. ”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative, RCA, mu Ntara y’Uburengerazuba, Hamiss Jean Damascene, nawe ashimangira imicungire mibi yagaragaye muri aya makoperative cyane cyane ihuriro ryayo aho umucunga mutungo yari yararigize akarima ke.
Yagize ati “aho byagaragaye hari ibibazo bikomeye ni muri koperative ya KEHEMU, ubugenzuzi bwagaragajeko hari miliyoni zirenga cumi n’imwe zasohotse nta bisobanuro bigaragara. Abakekwaho kuzinyereza bagiye gukurikiranwa kugirango uwo mutungo ugaruke mu maboko ya koperative. Abo bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rubakurikarane bashyikirizwe ubutabera.”
Yakomeje avuga ko ahandi hagaragaye ibibazo bihambaye ari mu ihuriro ry’aya makoperative.
Ati “ahandi hagaragaye ibibazo bikomeye ni mu ihuriro ry’aya ma koperative, aho umucungamutungo waryo bigaragarako yari yararigize akarima ke. Hari imishinga myinshi yakoze yahombye. Hari n’ibikorwa bavuzeko bakora bitaboneka mu bitabo bya koperative. Ahubwo amafaranga usanga yarayajyana mu bikorwa bye bwite.”
Iyi micungire mibi y’aya makoperative yagaragajwe, yatunguye bamwe mu banyamuryango bayo, nk’uko babiganirije RBA.
Umwe muri bo yagize ati “numvaga ndi kuribwa mu nda, nkibaza igihe cyose mara ndi muri kiriya gishanga, bikiyongeraho amafaranga anyerezwa mu buryo butazwi nk’umva ko nduhira ubusa. Amafaranga yambabaje ni ari kuri banki none batugeretseho ko tugomba gutanga ibihumbi 800,000Frw by’umunyamategeko uyaburanira. Buri munyamuryango wese yaramubabaje cyane.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative, mu Ntara y’Uburengerazuba, Hamiss Jean Damascene, avuga ko ibyabaye byatewe n’itegeko ryabuzaga inzego z’ibanze kujya mu mikorere ya za koperative, gusa ngo ryaravuguruwe kandi bizongera ubufatanye bw’inzego z’ibanze na RCA.
Ati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative ntabwo cyacunga umunsi ku munsi amakoperative arenga ibihumbi icumi. Abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe amakoperative ku mirenge no mu turere bazashyira za nshingano mu bikorwa. Ikindi ibyemezo bizajya bifatwa n’inzego za koperative bizajya bigezwa mu mirenge no mu karere bitarenze iminsi itatu kugirango bisuzumwe ibibangamiye koperative bihagarikwe bitarashyirwa mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko ibyemezo bizajya byoherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative kugirango bisuzumwe binatangweho inama.
Iri tegeko ryavuguruwe rivuga kandi ko abayobozi bafashe ibyemezo bitari ngombwa bazajya bacibwa amande nubwo icyemezo cyaba kitagize ingaruka nini ariko cyarahungabanyije uburenganzira bw’umunyamuryango.
Amakoperative yakorewe igenzura ni koperative COGEMU, KEHEMU, KOWAHIMUNYA, KOPORORIKI ndetse n’ihuriro ryayo.
Abegujwe ni komite nyobozi za koperative ya COGEMU na KEHEMU, aho batatu ba KEHEMU batawe muri yombi ndetse n’umuyobozi w’ihuriro areguzwa n’umucungamutungo we uzanakurikiranwa.
Muri iki kibaya cya Bugarama gihingwamo umuceri haboneka amafaranga asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku mwero umwe gusa.
Iki kibaya cya Bugarama kibarizwamo aya makoperative kibarizwa mu Mirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Muganza na Bugarama yo mu Karere ka Rusizi.