Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, kuwa 20 Ukwakira 2022 yeretse itangazamakuru insoresore 11 zikekwaho ubujura bukunze kuvugwa muri aka Karere.
CIP. Mucyo Rukundo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abo bantu bafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.
Ati “Nyuma yo kumva amakuru y’abaturage bavuga ko bazengerejwe n’ubujura hakozwe igikorwa hafatwa abakekwa 11 bagabanyijwe mu bice bitandukanye aho batandatu bafatanywe telefoni bibye, bane bafatanwa amatungo naho undi akekwaho kwambura telefoni umunyamahanga .”
CIP. Mucyo yasabye abaturage kurushaho gutangira amakuru ku gihe kuko Polisi irahari kandi iri maso,
Ni kenshi abaturage bo mu Karere ka Rubavu bataka kwibwa no guhohoterwa. Abakunze gushyirwa mu majwi bakaba bazwi nk’abuzukuru ba Shitani.