AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Amakuru Mashya ku Mukobwa washinje Gitifu w’Umurenge kumukura iryinyo amuziza kwanga ko baryamana

Rubavu : Amakuru Mashya ku  Mukobwa washinje Gitifu  w’Umurenge  kumukura iryinyo  amuziza kwanga ko baryamana
24-08-2022 saa 06:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1546 | Ibitekerezo

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwemeje ko Uwimanimpaye Claudine wavugaga ko yakubiswe na Gitifu w’umurege wa Kanzenze akamukura iryinyo arekurwa by’agateganyo.

Uwimanimpaye na bagenzi be bane bashinjwaga icyaha cyo gucura umugambi wo kurega undi bamubeshyera. Bose barekuwe by’agateganyo.

Bagenzi be bari bakurikiranywe kuko bemeje ko uwo mukobwa yakubiswe agakurwa iryinyo na gitifu, mu gihe iperereza ryagaragaje ko atari ko byagenze.

Umucamanza Tuyubahe Edison asoma urubanza, yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Uwimanimpaye Claudine usanzwe ukora mu kabari, yafunzwe nyuma yo kuvuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, yamukubise akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko baryamana.

Gitifu yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika.

Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uwo mukobwa.

Ngo uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko ntiyabigaragaza ngo ahubwo atuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bituma ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center). Nyuma yaje kurekurwa.

Bivugwa ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana amakuru yo kuba yarakubiswe na Gitifu akamukura iryinyo.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA