AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Abayobozi basobanuriwe uko bagomba gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze

Rubavu : Abayobozi basobanuriwe uko bagomba gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze
22-08-2022 saa 18:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1420 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 22 Kanama 2022 mu karere ka Rubavu hakomereje ubukangurambaga bwa MENYA RFL bugamije gusobanurira Abanyarwanda serivisi zitangwa na Laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu turere twose tugize Intara y’Uburengerazuba barimo abakora mu nzego zifitanye isano n’ubutabera nk’abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Florence yabwiye abayobozi gukoresha ubu bukangurambaga mu gukemura ibibazo by’abaturage. Yavuze ko ubutabera ari kimwe mu byangombwa umuturage akwiye guhabwa, bityo ko serivisi za RFL zaziye igihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Florence

Umuyobozi Mukuru wa RFL Dr.Charles Karangwa yabwiye abayobozi bitabiriye iki gikorwa ko bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.

Dr.Charles Karangwa, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA