AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Abacuruzi bakoze igisa n’imyigaragambyo

Rubavu : Abacuruzi  bakoze igisa  n’imyigaragambyo
28-12-2022 saa 08:03' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2756 | Ibitekerezo

Abacuruzi b’imbuto mu isoko rya Rugerero riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bakoze igisa n’imyigaragambyo bagaragaza agahinda batewe no kwangirwa kuzipakurura ngo bazicuruze bababwira ko zitera umwanda.

Aba bacuruzi bari babukereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, bagiye gushaka imibereho nkuko bisanzwe, batunguwe no kwangirwa gupakurura ibicuruzwa byabo.

Umwe muri aba bacuruzi usanzwe acuruza imyembe, aganira na RADIOTV10, yagize ati “Gitifu wacu w’uyu Murenge wa Rugerero yanze ko dupakurura ngo imyembe yacu itera umwanda, ngo igira gute, ngo abantu ntibagira inzira…”

Uyu mucuruzi avuga ko ikibabaje ari uko baje gucururiza ibi bicuruzwa byabo hano boherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere, none ubuyobozi buri munsi yabwo butangiye kubaburabuza. Ati “Nk’Akarere katwohereje hano nikabikemure kagira aho katwerekeza.”

Aba bacuruzi bavuga ko bari kubwirwa ko bagomba kujya gucururiza ahitwa muri Bikoro batanazi, bavuga ko aho bari koherezwa batabona abakiliya.

Undi mucuruzi ati “Ndi kumva abahazi bavuga ngo ni ahantu haba abashumba, ngo ni mu mabuye, nta modoka yahamanuka ngo ihazamuke.

Bavuga ko iki cyemezo bafatiwe cyahise kibagusha mu gihombo nyamara basanzwe bafite imiryango batunze, kandi ko ntahandi bakura amikoro atari muri ubu bucuruzi bwabo, bityo ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora.

Uyu mucuruzi yakomeje agira ati “Iyi myembe yacu ubuyobozi buratwishyura kuko imyembe yacu icuruzwa mu gitondo, ubu yakagombye kuba irangiye. Ubwo rero ubuyobozi bugomba kutwishyura kuko ntakindi kintu turi bukoreshe.

Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakemurira ikibazo mu maguru mashya kuko bitabaye ibyo na bo baraba babayeho badafite umutekano.

Evariste Nzabahimana uyobora Umurenge wa Rugerero, yemeye ko aba bacuruzi babujijwe gucururiza iyi myembe muri iri soko rya Rugerero ngo kuko iteza umwanda.

Yagize ati “Ntabwo ari ahantu hakwiriye ku buryo bahacururiza imbuto abantu barya, byahateje umwanda munini, hari irindi soko twabateguriye rya Bikoro riteguye ku buryo ubwo bucuruzi bwahabera, niho rero twabohereje gukorera.”

Yahakanye ibivugw ako aho hoherejwe aba bacuruzi hadakwiye, avuga ko ari imihini mishya itera amabavu kuko aba bacuruzi batahamenyereye ariko ko nibahamenyera bazahishimira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA