AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RURA yabonye Umuyobozi Mushya w’Agateganyo

RURA yabonye   Umuyobozi Mushya  w’Agateganyo
11-10-2022 saa 18:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1045 | Ibitekerezo

Eng. Emile Patrick Baganizi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Eng. Baganizi atangira inshingano ze kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.

Eng. Emile Patrick Baganizi yari amaze imyaka irenga itatu ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

RURA ihawe umuyobozi mushya nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.

Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA