AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi abakozi Batanu ba REG

RIB yataye muri yombi abakozi Batanu ba REG
6-12-2022 saa 09:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2599 | Ibitekerezo

Abakozi batanu b’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Ingufu, REG, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwabafashe ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2022.

Abafashwe bose uko ari batanu ni abashinzwe gukora amashanyarazi.

RIB itangaza tariki ya 24 Ugushyingo 2022, bamanuye urutsinga rw’amashanyarazi ruvana umuriro muri Transformateur ruwujyana ku munara uri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.

Amakuru akomeza avuga ko urutsinga bamanuye rufite agaciro ka miliyoni 3,5 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yavuze ko Abaturarwanda bakwiye kwirinda kwangiza ibikorwaremezo baba ababikoramo n’abandi baturage muri rusange.

Ati “RIB iributsa Abaturarwanda bose ko kurinda ibikorwa remezo cyangwa ibikorwa bifite inyungu rusange ni inshingano za buri Muturarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo bikwiye ko hari ufata cyangwa ngo akoreshe ibikorwa bifite inyungu rusange mu nyungu bwite. Inyungu rusange iruta inyungu bwite.”

Dr Murangira yavuze kandi ko RIB itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo kwangiza ibikorwa remezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi yitwaje umwuga akora.

Abaturage bahamagariwe gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze mu gukumura ibyaha nk’ibi batanga makuru aho bishobora gukorwa.

Aba bakozi ba REG baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa gufungwa imyaka itari munsi y’itatu ariko itarenze itanu ndetse bakanatanga ihazabu y’ari hagati ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA