AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi Umukozi w’Ikigo gishinzwe Imiturire n’uwa UR bashinjwa kwakira ruswa

RIB yataye muri yombi  Umukozi w’Ikigo gishinzwe Imiturire n’uwa UR bashinjwa  kwakira ruswa
11-08-2022 saa 07:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1203 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, na mugenzi we wakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda,UR, bakurikiranyweho kwakira ruswa.

Aba bakozi babiri bafunganywe n’undi wakoraga nk’umuranga [umukomisiyoneri] muri ibi byaba bya ruswa.

RIB ivuga ko ibakurikiranyeho icyaha cyo gucura umugambi wo kwemeza irangizwa ry’ibikorwa byo kubaka imwe mu nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda, bagasaba ruswa y’amafaranga angana na miliyoni 9 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bose bafashwe nyuma y’aho umukozi wa RHA yakiriye miliyoni 4 Frw muri izo icyenda bari basabye.

Ni amafaranga yari yasabye mu rwego rwo kubananiza kugira ngo asinye inyandiko yemeza ko ibikorwa byo kubaka inyubako y’amashuri y’ubuvuzi yarangiye neza.

Dr Murangira ati “RIB irakomeza kwihanangiriza buri wese waka akanakira ruswa iyo ari yo yose kuko imunga ubukungu bw’igihugu kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Aba bose uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hagikorwa iperereza hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA