RIB yafunze abarimu babiri ba kaminuza imwe ikorera mu Rwanda, bakekwaho kwakira ruswa y’amafaranga kugira ngo batange amanota y’ubuntu.
Umwe afite imyaka 35 y’amavuko, yafashwe ku wa 3 Ukwakira. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke y’amafaranga angana na 1.355.250 Frw mu bihe bitandukanye mu 2021 ayahawe n’abanyeshuri 24 bigaga muri iyo kaminuza.
Mugenzi we w’imyaka 47 we yafashwe tariki 07 Ukwakira 2022. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko yakiriye indonke y’amafaranga angana na 457.250 Frw, mu bihe bitandukanye mu 2021 ayahawe n’abanyeshuri 28.
Dosiye y’ibyo baregwa yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 Ukwakira 2022. Iperereza kandi rirakomeje kugira ngo uwagize uruhare wese muri ibi byaha bya ruswa agezwe imbere y’amategeko.
Icyaha bakurikiranyweho cyo gusaba no kwakira indonke gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko uru rwego rutazihanganira uwo ariwe wese, wakira cyangwa utanga ruswa.
Ati “Abantu turabashishikariza kujya badutungira agatoki aho babona ruswa cyangwa ivugwa. Nta bundi buryo yazacika hatabayeho ubu bufatanye, aho abantu (abayisaba n’abayitanga) bagaragajwe.”
RIB yashishikarije kandi abakwa ruswa kugira ubutwari bwo kwanga kuyitanga.
Ati “Bakwiriye kujya bihagararaho bakanga, ndetse bagatanga amakuru. Kwanga ntibihagije bigomba gukurikirwa no gutanga amakuru. Biragayitse iyo bamwe bumva ko bajya bakoresha ruswa kugira ngo babone ibyo amategeko atabemerera.
Nta buryozwacyaha bubaho ku muntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa. Ntabwo afatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.
Ivomo : Igihe