Umugabo witwa Habimana Djuma wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yapfiriye mu iduka nyuma yo kuhanywera inzoga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Byabereye ku iduka riri mu Mudugudu wa Ngoma II mu Kagari ka Ngoma, risanzwe ricururizwamo ibintu bitandukanye birimo umuceri, isukari, umunyu, amasabune ariko hakabamo n’inzoga.
Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hafi saa Yine yagiye ku iduka asangira n’abandi inzoga yitwa United Gin, hashize umwanya yitura hasi.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Yasangiraga n’abandi inzoga bakunda kwita ibuye [united gin] yituye hasi ahita apfa ubwo abari kumwe na we batabaza ubuyobozi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Mutsindashyaka Alphonse, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Ati “Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kabutare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.”
Yavuze ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko Habimana yari amaranye imyaka irindwi uburwayi bw’umutima.
Ivomo:Igihe