AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB iracyakusanya ibimenyetso ! Ibibazo ku ifungwa rya Bamporiki...,Haravugwa Inyungu za Politiki

RIB iracyakusanya ibimenyetso ! Ibibazo ku ifungwa rya Bamporiki...,Haravugwa Inyungu za Politiki
2-06-2022 saa 09:18' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4042 | Ibitekerezo

Imbuga nkoranyambaga cyangwa hagati y’abantu mu Rwanda higanjeho ibiganiro ku nkuru ebyiri zivugwa cyane muri iyi minsi, benshi barisanzuye mu kuzitangaho ibitekerezo, bamwe ariko baravuga ko bazibonyemo ko ’abantu batareshya imbere y’amategeko’ nk’uko abategetsi bakunda kubivuga.

Izo ni ukwirukanwa k’umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco, guhagarikwa kwa Miss Rwanda, no gufungwa k’uwegukanye iryo rushanwa mu 2017 we ubu Dosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Mu minsi micye ishize, ’Minisitiri’ Edouard Bamporiki yahagaritswe ashinjwa ruswa afungirwa iwe mu rugo, asaba imbabazi kuri Twitter, benshi babivuzeho, barimo na Perezida Paul Kagame.Ni ibintu byahise bizamura amarangamutima ya benshi bamwe bati ’Ababariwe’ abandi bati’’ Nahanwe abe Intore Bandebereho.

Uretse inguni zitandukanye benshi bagiye bavugaho kuri izi nkuru zombi, hari n’ababonyemo ibyo bise ubusumbane imbere y’amategeko.

Hari itegeko riha ububasha Minisitiri w’Ubutabera uburenganzira bwo gutanga Itegeko ryo kudakurikirana uregwa cyangwa ukwekwa mu nyungu za Politiki.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Remera, ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 nibwo dosiye ye yashyikirijwe urukiko aho yarwitabye tariki 24 Gicurasi maze ku munsi ukurikiyeho Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Iradukunda Elsa arekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Akekwaho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku cyaha Bamporiki yiyemereye : Itegeko ryo 2018 ryerekeye kurwanya ruswa risobanura ko indonke ari ikintu cyose gisabwe, gitanzwe, cyakiriwe cyangwa gisezeranyijwe kugira ngo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakorwe cyangwa hatagira igikorwa.

Ingingo ya 4 iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo ibikorwa bigize ibyaha bivugwa kuva mu ngingo ya 4 kugeza mu ngingo ya 16 byakozwe n’umuntu uri mu rwego rw’ubuyobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyeti sivile n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, uwo muyobozi ahanishwa igihano kinini giteganyijwe kuri icyo cyaha yakoze.

Tariki 5 Gicurasi 2022 nibwo RIB yatangaje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.

Ku munsi ukurikiyeho Bamporiki ubwe yiyandikiye kuri Twitter yemera ko yakiriye indonke ndetse asaba Imbabazi Perezida Kagame n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, asubiza ubundi butumwa bw’uwari uvuze ku byo Bamporiki yanditse, yavuze ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

Yagize ati : “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa ! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Umunyamakuru Nshimyumukiza Janvier uzwi nka Popote mu kiganiro na Ukwezi Tv yavuze ko kuba ibi byarabaye , inzebo bireba zakagombye kureba niba koko uburyo bwakoreshejwe kuri Bamporiki butakoreshwa no ku bandi bafungiye muri za Kasho.

Akomeza avuga ko ibyabaye kuri Bamporiki byagakwiye gufungura amaso abanyarwanda ku buryo ibyaha byose bitohereza umuntu muri Gereza ahubwo hakarebwa uburyo bwo gufungirwa mu rugo cyangwa gutenga ingwate bityo n’ikibazo cy’ubucucike mu magereza kikoroha.

Nta makuru mashya ku ifungwa rya Bamporiki

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste (Omar) yabwiye UMURYANGO ko mu gihe umutegetsi wo ku rwego rwa Edouard Bamporiki atakurikiranwa byimbitse bijyanye n’icyaha yiyemerera, byaba ari icyasha ku gihugu no gutuma abaturage batera ikizere ubuyobozi.

Yagize ati”mu gihe uyu Edouard Bamporiki bakomeza gutinza urubanza rwe no guhishira nkana ibyo yemera ko yakoze bijyanye no kurya ruswa, bizatuma nta muturage uzongera kugira uwo atungira agatoki ko yariye ruswa. Ikindi n’ingaruka igihugu cyahura nazo zirimo ko inzego zose abazikoramo batangira gushaka indoke bitwaje ko n’abakomeye ntacyo babazwa mu gihe bagaragayeho iyi ruswa”

Uyu munyamakuru avuga ko Bamporiki asanzwe ari umuntu ugira inshuti zitandukanye zirimo n’abakomeye baba abayobozi mu nzego nkuru ndetse n’abanyamafaranga.

Ngo abo bashoramari bagiye bisunga Bamporiki kugira ngo abagerere ku nzego zibafashe kwigobotora ibibazo babaga baguyemo, ubundi bakamuha amafaranga akajya kuyashyikiriza abo banyabubasha.

Uku bimeze, bishobora gushyira igitutu kuwo ariwe wese ufite aho ahuriye no gukurikirana urubanza rwa Bamporiki no gutuma kuri ubu ibyarwo bitari gusobanuka neza.

Abanyamategeko ku ifungwa rya Bamporiki ryavuzwe na RIB..., Umwe ati ’ Ni ugusebya amategeko y’u Rwanda’

Hari abanyamategeko bo mu Rwanda bavuga ko gufungira umuntu ukekwaho cyangwa ukurikiranyweho icyaha mu rugo, ntaho biri mu mategeko yo mu Rwanda kugeza ubu.

Umunyamakuru wa Flash yabajije abanyamategeko barimo Me. Bayisabe Ernest na Mugenzi we Me. Mudakikwa John, icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku gufungira umuntu mu rugo.

Me. Bayisabe Ernest ati “Ese gufungirwa iwawe ni he wabibona mu mategeko y’u Rwanda ? Ugenzurirwa wenda iwawe uri hanze ya gereza, ariko mu by’ukuri ntawufungirwa iwe ! Ibyo ni ugusebya amategeko y’u Rwanda.”

Me. Mudakikwa John we ati “Inzu y’umuntu ku giti cye mu mategeko tugenderaho ntabwo wavuga ko umuntu afungiye mu nzu, kubera ko kugeza ubu inzu y’umuntu ntabwo amategeko ateganya ko ari aho umuntu agomba gufungirwa”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itihanganira ruswa, ari nayo mpamvu abayobozi bayakiriye bakurikiranwa kimwe n’abaturage basanzwe.

Dr Ngirente yabikomojeho agaruka kuri Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ufungiwe iwe aho ari gukorwaho iperereza ku kwakira indonke, bifatwa nk’icyaha cya ruswa.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma yifuza ko ruswa icika burundu, kandi ihanirwa ku wayakira wese, yaba minisitiri cyangwa Umunyarwanda uwo ari we wese.

Yakomeje ati "Ntabwo ari uko ari minisitiri cyangwa atari minisitiri, Umunyarwanda wese byabonekaho, icya mbere biratubabaza, ariko icyiza iyo yemeye icyaha nyine icyo gihe inzego z’ubutabera zikora akazi kazo."

"Ikibazo mwumvise ko kirimo gukorwaho iperereza, ahubwo ngira ngo ni kimwe mu kikwereka ko nta kwihanganira ruswa, ni uko na minisitiri wabifatiwemo abihanirwa. Birashimangira nyine uwo murongo wa leta. Iyaba yihanganirwa uwo minisitiri ntiyari guhanwa, ariko mwabonye ko yakozweho iperereza, na we ubwe arabyemera, ubwo igisigaye twareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo."

Icyo gihe Umuvugizi wa RIB ,Dr .Murangira B Thierry , abajijwe niba Dosiye ya Bamporiki yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ,yabwiye Ukwezi ko hagikusanywa ibimenyetso.

Itegeko rivuga iki ?

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019, ni ryo ryashingiweho Bamporiki afungirwa iwe mu rugo.

Ingingo yaryo ya 67 ivuga ko "mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza".

Ingingo ya 80 y’iri tegeko yo ivuga ko "ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwa ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza."

Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera ; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza ; kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki ; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe ; kwitaba igihe abitegetswe ; gutanga ingwate ; kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga no gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.

Nta muntu ugomba gutegekwa kwitaba ku mukozi wagenwe igihe kirenze amezi atandatu ku byaha by’ubugome n’amezi arenze atatu ku byaha bikomeye.

Hashingirwa kandi no ku ngingo ya 66 mu bijyanye no gufata no gufunga. Ivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Icyakora n’iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri ariko kitari munsi y’amezi atandatu, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo atinya ko yatoroka ubutabera ; umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho ; kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy’umucamanza ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo.

Iyo kandi iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

Mu gufata icyemezo cyo gufunga, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha yita no ku zindi mpamvu, zaba izirebana n’imyifatire y’ukekwaho icyaha, ubwoko bw’icyaha n’uburemere bwacyo, cyangwa niba ikigamijwe mu gufunga ukekwaho icyaha kidashobora kugerwaho hakoreshejwe ubundi buryo.

Iyo ukekwaho icyaha afashwe ariko mu rwego rw’iperereza Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha bugasanga nta mpamvu zikomeye zo gukeka ko yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, ahita arekurwa. Icyo cyemezo gishyirwa mu nyandiko ukurikiranyweho icyaha akagenerwa kopi.

Uko OPERATION ya BAMPORIKI yo kumufatana igihanga cya ruswa yagenze||Bafatanywe 5.000.000 muri hotel


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA