AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RDF yahumurije Abanyarwanda inaha ubutumwa abagaba ibitero ku mipaka y’u Rwanda

 RDF yahumurije Abanyarwanda inaha ubutumwa abagaba ibitero ku mipaka y’u Rwanda
14-06-2022 saa 07:25' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1425 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo riha ihumure Abanyarwanda, ko umutekano w’igihugu ushinganishije, nta gishobora kuwuhungabanya ndetse n’ibitero bigabwa ku mupaka bihagarikwa.

Iri tangazo ritanzwe nyuma y’aho umwuka hagati y’u Rwanda na RDC ukomeje kuba mubi ahanini kuva ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro ugatangiza imirwano n’Igisirikare cya FARDC.

Guverinoma ya RDC yashinje u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’ibyo bitero, ko ndetse rushyigikira M23 mu buryo butandukanye, kugeza n’aho ngo abasirikare barwo bambuka bakajya kuvogera Congo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, ryizeza abanyarwanda umutekano.

Riti “RDF iramenyesha abantu bose muri rusange ko umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda bishinganye, kandi ko RDF ikomeje kubizeza ko ibitero byambukiranya imipaka bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bihagarikwa.”

Igisirikare cya RDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR bamaze kurasa ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu uhereye muri Werurwe uyu mwaka.

Ni ibitero birimo ibyakomerekeje abaturage bo mu Karere ka Musanze ndetse bikangiza ibikorwa byabo.

Iri tangazo rya RDF rishyizwe ahagaragara mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Ibitero bya hato na hato bya RDC hari abagaragaza ko bigamije kubangamira imigendere myiza y’iyo nama.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye RDC n’u Rwanda kugirana ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Kuva RDC n’u Rwanda byagirana umwuka mubi, Perezida wa Angola, João Lourenço, yahise atangira guhuza impande zombi ku buryo ibiganiro yagiranye na Tshisekedi aribyo byatumye abasirikare babiri b’u Rwanda bari bashimuswe na FARDC hamwe na FDLR barekurwa.

Ku wa Mbere, M23 yahanganye na FARDC guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru birangira iyitsimbuye mu birindiro, uyu mutwe wigarurira agace ka Bunagana maze abasirikare ba RDC, Abapolisi n’Abayobozi bahungira muri Uganda.

Bunagana iri mu bilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Goma utandukanya u Rwanda na RDC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA