AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yitabajwe mu kibazo cya ‘virusi yinjiriye muzika nyarwanda’

Perezida Kagame yitabajwe mu kibazo cya ‘virusi yinjiriye muzika nyarwanda’
9-08-2022 saa 07:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1379 | Ibitekerezo

Umuhanzi Kenny Sol yanditse ibaruwa yuje uburakari yamagana ubunyamwuga buke bugaragara mu bategura ibitaramo.

Muri iyo nyandiko y’amapaji abiri, ntashidikanya ko kuvuga ukuri bishobora kumusibira amwe mu mayira, ariko ngo ukuri kurakiza mu gihe kirambye.

Avuga ko ubunyamwuga buke bw’abategura ibitaramo barimo sosiyete Intore Entertainment ari virusi yinjiriye umuziki nyarwanda, hakaba hakenewe ubutabazi.

Asobanura ko rimwe mu mahwa ajomba abahanzi mu mikorere yabo, ari uko abategura ibitaramo bibeshya ko bakomeye kurusha abahanzi babitumirwamo.

Atanga urugero kuri sosiyete ya Intore Entertainment ngo yamwiyambaje mu gitaramo cyo kuwa 25 Kamena ariko hashize amezi abiri atarishyurwa.

Uyu musore avuga ko iteshagaciro rikorerwa abahanzi abahanzi nyarwanda rikwiye kwimwa amayira, kandi ibyo bigasaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubyinjiramo.

Kenny Sol ashimangira ko nta na rimwe azakora umuziki agamije gushimisha abategura ibitaramo batubaha impano ye, ahubwo azakomeza kuwukora mu nyungu z’abafana be.

Akavuga ko igihe kigeze ngo abahanzi bakoreshe amajwi yabo, bataririmba gusa, ahubwo bamagana amakosa akorwa kugira ngo uburenganzira bw’umuhanzi busigasirwe.

Yagarutse ku gitaramo cya Rwanda Rebirth Concert cyatumiwemo umuhanzi The Ben cyabaye kuwa 6 Kanama 2020, Kenny Sol yagombaga kukiririmbamo ntiyaririmba.

Avuga ko yakigaragarijwemo agasuzuguro kajejeta n’umunyamakuru David Bayingana amucana amazi’ n’itsinda rimufasha mu muziki we.

Asaba abafana be kutemera uwaza ababeshya ko atageze aho igitaramo cyabereye (muri BK Arena), ahubwo ngo yarahageze bashaka ko aririmba atishyuwe.

Agahamya ko benshi mu batumira abahanzi mu bitaramo ari bo bibazo ubwabo.

Avuga ko Bayingana yamubwiye ngo “Turirimbe cyangwa Tubireke”, ndetse ngo ahereza umujyanama we mu muziki telefone ngo ayifateho ingwate.

Avuga ko atagombaga kubwirwa nabi ngo ni uko asabye ko ibyo bemeranyije mu masezerano byubahirizwa, byongeye bigakorwa n’umunyamakuru umaze igihe mu mwuga.

Kenny Sol asoza ibaruwa abwira The Ben ko nk’umuhanzi yubaha mu muziki, na we agomba kumenya uko barumuna be bafashwe n’abategura ibitaramo.

Perezida Kagame yitabajwe muri iki kibazo

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yashimangiye ibivugwa na Kenny, asaba Perezida Kagame kwinjira muri iki kibazo, agatabara abahanzi nyarwanda.

Ati,

“Nyakubahwa @PaulKagame :Waduhaye igihugu turabigushimira,uduha amahoro turayagushimira,Uduha amajyambere turayagushimira,Udutoza kugira ubumwe no gukunda IGIHUGU n’umurimo turabigushimira arko rwose unyemerere nkusabe ikintu 1 Gusa:UMUHANZI NYARWANDA ARASUZUGURWA CYANE DUFASHE !

KUBURYO IBINTU UMUHANZI AKORERWA HANO IWACU NI AGAHOMAMUNWA,NIWE URIRIMBA ATISHYUWE KANDI UMUNYAMAHANGA YISHYUWE MBERE Y’UKO ANAGERA I KIGALI CG AKAHAGERA AHITA YISHYURWA,NIWE WAMBURWA AYO YAKOREYE N’ABAMUKORESHEJE,NYAKUBAHWA UHERUTSE GUHESHA MWARIMU AGACIRO KANDI TWARABISHIMYE..

NKUKO UDAHWEMA KUMVA ABATURAGE UBEREYE UMUYOBOZI TURAGUSABYE NGO AKARENGANE UMUHANZI AKORERWA KARANGIRE,IKIBABAJE NI UKO IYO HAGIZE UMUHANZI UVUGA IBITAGENDA NEZA AHITA YITWA IKIRARA, N’IBINDI M’UBURYO BWO KUMUBUZA KUVUGA.. THANK YOU H.E @PaulKagame

Umuhanzi Juno Kizigenza yunze mu rya Kenny, avuga ko abategura ibitaramo bigira abana beza iyo bavugana n’umuhanzi, ariko yagera aho igitaramo kibera bakigira nk’abatamuzi.

Avuga ko iyo umuhanzi agerageje guharanira uburenganzira bwe, bamuhimbira ko asuzugura, cyangwa se bakagenda bamusebya bavuga ko ari umusinzi.

Juno avuga ko bibabaje kuba hari abahanzi bashaje bazi ko inganzo yabo idashobora kubatunga mu muziki bakaba barasaruyemo agahinda gakabije.

Arahamagarira abahanzi n’abareberera inyungu zabo gutahiriza umugozi umwe, ndetse bagashaka abanyamategeko babafasha mu mikoranire y’abo n’ababashakira ibiraka.

Ikinyamakuru UMUSEKE cyabajije umuyobozi wa Intore Entertainment, Bruce Intore kugira ngo avuge ukuri niba Kenny Sol atarishyurwa amafaranga ye. Gusa ntiyahakanye ko atarashyurwa kuko nabo batari bishyuwe na RDB.

Ati “Ntabwo ari we wenyine utarishyurwa, twagombaga kwishyurwa na RDB tukaba twese tugitegereje. Iyo umuntu atagerageje kumva ukuri guhari avuga uko abishaka ariko nta kindi kigambiriwe. Barabizi bose niyo mpamvu nawe atayanditse kuko atitaye ku mpamvu zabitera kandi iyo umuntu yishyuza amafaranga ye kandi afite uburyo.”

Bruce Intore yavuze ko amafaranga bagomba kwishyurwa na RDB yo yamaze kwishyura, gusa ngo amafaranga ntaragera kuri Intore Entertainment bityo ngo babirimo ku buryo abo bahanzi bishyurwa vuba.

Ibyo kuba Kenny Sol avuga ko abahanzi bafatwa nabi n’abategura ibitaramo, Bruce Intore yavuze ko ari amarangamutima kuko basanzwe bakorana neza kenshi.

Yagize ati “Usanga ari amarangamutima iyo udafite ibimenyetso bigaragaza ko umuntu atakubaha ibyo uba utekereza aba ari amarangamutima, nta mpamvu n’imwe mbona twabasuzugura kandi dukora umwuga umwe, turakorana si ubwa mbere si n’ubwa nyuma. Mu kazi kose kabamo ibibazo ariko ntibiba bivuze ko umuntu yagusuzuguye cyangwa atakwifuriza neza afite ikindi agambiriye.”

Bruce Intore yibukije abakunzi b’umuziki nyarwanda ko badakwiye kurangarira ku tubazo duto tukigaragara, aho kwita kuri byinshi byiza byagezweho nk’ibitaramo byinshi, asaba abareberera umuziki kwicara bakareba ibitagenda bakabikemura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA