AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Umusirikare mukuru wa RDF amuha Ipeti rya Brigadier General

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Umusirikare mukuru wa RDF  amuha Ipeti rya  Brigadier General
20-08-2022 saa 07:29' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 842 | Ibitekerezo

Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba wari Colonel mu Ngabo z’igihugu, amugira Brigadier General.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.

Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Brigadier General.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iri zamurwa rigomba guhita rikurikizwa.”

Mu mwaka wa 2018 Andrew Nyamvumba yakuwe ku ipeti rya Lt Col ahabwa irya Colonel. Yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare.

Mbere yo guhabwa izo nshingano, Brigadier General Nyamvumba yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nk’ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n’Ubushakashatsi mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Kuva muri Kamena 2021, Brigadier General Andrew Nyamvumba yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa mu Gisirikare cy’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA