AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yazamuye mu Ntera bamwe mu Basirikare bakuru ba RDF abaha n’Inshingano

Perezida Kagame yazamuye  mu Ntera bamwe mu Basirikare bakuru ba RDF abaha n’Inshingano
29-09-2022 saa 07:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1564 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bari ku ipeti rya Lieutenant Colonel bashyirwa ku ipeti rya Colonel bahabwa n’inshingano.

Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Emmanuel Ruzindana washinzwe ubuhahirane mu byagisirikare mu gihugu cya Uganda na Colonel Frank Bakunzi washinzwe ubuhahirane mu bya gisirikare muri Ambasade ya Misiri.

Hari abasirikare bahawe inshingano nshya barimo Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Amahoro.

Lt Col Claudien Bizimungu yahawe kungiriza umuyobozi w’urwego rushinzwe ibikorwa remezo mu ngabo z’igihugu, Lt Col Innocent Kayisire agirwa umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya Horizon, Lt Col Jean Paul Munana yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’urugamba, naho Lt Col Faustin Mafura agirwa umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe ibikorwa by’urugamba.

Itangazo rya RDF rivuga kuri izi mpinduka :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA