AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yavuze kuri Minisitiri w’Intebe Mushya w’Ubwongereza

Perezida Kagame yavuze  kuri Minisitiri w’Intebe Mushya w’Ubwongereza
6-09-2022 saa 13:03' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1087 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yashimye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, amwifuriza imirimo myiza anamwizeza ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Liz Truss yahuye n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kugira ngo atangire imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Liz Truss w’imyaka 47 yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 15 kuva bwatangira kuyoborwa n’Umwamikazi Elizabeth. Ni umugore ugereranywa na Margaret Thatcher nawe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1979 na 1990.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo yatorewe gusimbura Boris Johnson weguye muri Nyakanga. Yahigitse Rishi Sunak bari bahanganiye uyu mwanya wo kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateur.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Truss, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’igihugu cye mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe.

Ati “Twiteguye gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi nkwifurije imirimo myiza.”

Truss agiye ku buyobozi bw’u Bwongereza mu gihe bufitanye n’u Rwanda amasezerano agomba gushyirwamo ingufu mu gihe cya vuba ajyanye n’ibibazo by’abimukira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA