AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Ubuzima mushya

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri  w’Ubuzima mushya
28-11-2022 saa 17:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1997 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr Ngamije Daniel wari uri kuri uwo mwanya guhera muri Gashyantare 2020.

Dr Nsanzimana wigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yari amaze amezi icyenda ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aho asimbuye Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).CHUK yari iyobowe na Dr Theobald Hategekimana.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Dr. Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA