Perezida Paul Kagame yahagaritse Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu, rigira riti "None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)."
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Kagame.
Ntabwo impamvu zatumye Maboko ahagarikwa zatangajwe nk’uko bimaze iminsi bigenda ku bandi bayobozi bakurwa mu mirimo.