AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yagaragarije amahanga ugomba gushinjwa ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda

Perezida Kagame  yagaragarije amahanga ugomba gushinjwa  ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda
15-12-2022 saa 08:13' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 861 | Ibitekerezo

Mu kiganiro cyateguwe n’Ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 , Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo u Rwanda rukomeje gutwererwa kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe atari rwo rwagize uruhare mu kugiteza.

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.

Ati "Iki kibazo ntabwo ari u Rwanda rwagiteje, si ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ni icya Congo. Nibo bakwiriye guhangana nacyo."

Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kugira ngo icyo kibazo kizakemurwe neza bisaba kugihera mu mizi, hakarebwa uburyo cyatangiye.
Avuga ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.

Ati "Iki kibazo ntabwo ari u Rwanda rwagiteje, si ikibazo cy’u Rwanda ahubwo ni icya Congo. Nibo bakwiriye guhangana nacyo."

Yakomeje agira ati "Akarere kari kugerageza kugikemura[…] ibyo ni byiza ariko bisa nk’aho inshingano zose zashyizwe ku bitugu by’u Rwanda haba abayobozi ba Congo, haba umuryango mpuzamahanga, buri wese ari guhunga ikibazo akavuga ko ari icy’u Rwanda. Ntabwo ari icyacu."

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri RDC cyatangiye kera ubwo hacibwaga imipaka y’ibihugu bya Afurika.

Ati "Uramutse ushaka kugira uwo ushinja iki kibazo, nkeka ko wakabaye usubira mu mateka ubwo hacibwaga imipaka bamwe bakisanga ku rundi ruhande bakisanga mu kindi gihugu. Ntabwo nazizwa kuba hari abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari kwimwa uburenganzira bwabo nk’abenegihugu."

Hashize iminsi u Rwanda rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23 wubuye imirwano ku ngabo za RDC (FARDC), uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abavuga Ikinyarwanda bakomeje kugirirwa nabi muri icyo gihugu.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ikibazo cya M23 kidakwiriye kwibagiza ko hari n’umutwe wa FDLR ubarizwa ku butaka bwa Congo, uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko igiteye inkeke cyane ari uburyo uwo mutwe ukorana n’ingabo za Leta ya Congo, nyamara bamwe mu bawugize bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Icyagaragaye ni uko bafashwa n’ingabo za Guverinoma kandi barabizi twabivuze kenshi tubaha n’ibimenyetso. Twumvaga ko twagikemuye kuko benshi muri bo n’imiryango yabo twabagaruye mu gihugu dufashijwe na Loni, ariko hari abagumyeyo bumva ko batazaruhuka badateye u Rwanda ngo bahindure ubutegetsi."

Yavuze ko ibibazo bya M23 bikwiriye gutandukanywa n’ibya FDLR, buri cyose kigakemurwa ukwacyo kugira ngo burangire burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA