AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame arabizi : Rurageretse hagati y’umuturage n’Umujyi wa Kigali,Yishyujwe asaga Miliyoni 33 Frw yubatse Kaburimbo ijya muri Vision City

Perezida  Kagame arabizi : Rurageretse hagati y’umuturage n’Umujyi wa Kigali,Yishyujwe  asaga Miliyoni 33 Frw  yubatse Kaburimbo ijya muri Vision City
28-05-2022 saa 09:24' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4225 | Ibitekerezo

Inyubako ye irimo kubakwa iri ahatangirira neza umudugudu wa Gacuriro w’inyubako zigezweho uzwi nka Vision City , urugendo rw’inzira y’Akarengane uyu avuga ko akorerwa n’Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali rwatangiye ubwo habaga igikorwa cyo kwimura abaturage ku nyungu rusange ariko we ntiyimurwe ahubwo ngo asabwa kubaka urukuta rw’amabuye ku muhanda wa Kaburimo ngo arabikora ndetse aza no guhabwa icyangombwa cyo kubaka atangiye ibikorwa ngo ahita yongera kwandikirwa ko atemerewe kubaka muri iki kibanza.

Uyu muturage avuga ko nyuma y’aho yitabaje inkiko arega Akarere ka Gasabo yatsinze urubanza ariko ngo abuzwa uburenganzira bwo kubaka nk’abandi ngo byose byabaye mu 2010 ikindi ngo abwirwa ko RSSB ikeneye ahantu he cyane gusa ngo urukiko rwanzuye ko agomba kuhagumana.

Uyu muturage akomeza avuga ko mu gisa no kunanizwa yishyujwe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 33 z’umuhanda wa Kaburimbo wanyujijwe imbere y’ikibanza cye ati’’Bantegeka ko kugira ngo nongenre mbone autorisation yo kubaka ngomba kubanza kuriha izo miliyoni 33 zirenga nkaziriha RSSB kubera ko yakoresheje umuhanda ujya muri Vision City.Nanze kuriha ayo mafaranga kuko ni ubwa mbere nari numvise ko umuturage agomba kwishyura amafaranga angana gutyo kuko bacishije kaburimbo imbere y’ibikorwa byawe.Ubwo rero narabiretse rwose’’

Yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko mu Kwakira 2020 aribwo yongeye guhabwa uburenganzira bwo kubaka abifashijwemo na Perezida Kagame ubwo yanyuraga muri aka gace akabaza abaturage impamvu iki kibanza kitubatse.

Ngo yaje guhamagarwa n’Umujyi wa Kigali umubwira ko yakongera kubaka , gusa ngo ibi nabyo ntibyamaze kabiri kuko na none Umujyi wa Kigali wamweruriye ko atemerewe kubaka aho ahubwo abarirwa ingurane ngo yimuke kuko hazanyuzwa umuhanda kuko ngo yakoresheje Fondation itujuje ibisabwa bityo kuri ubu akaba arimo guhabwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 88 nk’ingurane, amafaranga we avuga ko ntaho ahuriye n’ibyo amaze gutanga kuri iyi nyubako ndetse ngo ikibanza cye cyagiye gikatwaho gihabwa abandi aho ngo yumva asigaje kurenganurwa na Pereza Kagame gusa.

Ati’’Meya w’Umujyi wa Kigali yarampamagaye ati, Umulisa turashaka kukwimura ahantu hawe tukaguha ahandi’’

Akomeza avuga ko iyi nzu imaze kumutwara arenga Miliyoni 160 Frw bityo ko nta kindi yasaba uretse kurenganurwa na Perezida Kagame kuko inkiko zamurenganuye ariko bigateshwa agaciro.

Kuko ngo hari inzu yasenye mu 2010 yari ifite agaciro ka Miliyoni 60 , iyi arimo kubaka ikaba imaze kumutwara Miliyoni 100 Frw bityo ko umutungo we wahabwa agaciro gakwiye.

TV1 ivuga ko yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe igenamigambi ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Solange Muhirwa unagaragara ko hari inyandiko yagiye yandikira uyu muturage telefone ye ntiuyaboneka ndetse no n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntabwo yasubijwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA