AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyaruguru:Ikamyo yagonze inzu ihitana abantu babiri abandi 10 barakomereka

Nyaruguru:Ikamyo yagonze  inzu ihitana abantu babiri abandi 10 barakomereka
19-07-2022 saa 08:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 969 | Ibitekerezo

Ikamyo ya Fuso yagonze inzu ebyiri mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, abantu babiri bahita abapfa naho abandi 10 barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu gasantere kari mu Mudugudu wa Rwinanka mu Kagari ka Ntwari ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yabaye ahagana saa cyenda n’igice ubwo imodoka yari ivuye gupakira umucanga mu mugezi wa Giswi mu Murenge wa Muganza, igeze mu gasantere ahantu hamanuka, imanukana umuvuduko mwinshi ita umuhanda igonga inzu ebyiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Uwimana Raphal, yavuze ko iyo mpanuka yahitanye abantu babiri naho abandi 10 barakomereka barimo batatu bakomeretse cyane.

Abapfuye ni Uwiragiye Innocent w’imyaka 23 wari mu nzu na Habimana Jean Damascène w’imyaka 29 y’amavuko wari mu modoka.

Ati “Hakomeretse abantu 10 bajyanywa kuvurirwa ku Bitaro bya Munini ariko batatu bakomeretse cyane bahise boherezwa kuri CHUB.”

Uwimana yavuze ko impanuka ikimara kuba abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, n’abayobora inzego z’umutekano baganirije abaturage barabahumuriza.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA