AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyanza : Umusore arashinjwa kwica ihene 4 z’umukecuru

Nyanza : Umusore  arashinjwa  kwica ihene 4 z’umukecuru
3-06-2022 saa 06:53' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 665 | Ibitekerezo

Mu Mudugudu wa Nzoga, mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa umusore watawe muri yombi akekwaho kwica ihene 4 z’umukecuru.

Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022 abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bafashe umusore witwa Nzayisenga w’imyaka 23 y’amavuko aho bikekwa ko yari amaze kwica ihene 4 z’umukecuru witwa Nyirabasatsi Julia w’imyaka 72 y’amavuko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yavuze ko uriya musore yari agamije kuziba.

Ati “Bikekwa ko yari agamije kuziba bibanzirizwa n’ubugome bwo kuzica.

Hari amakuru avuga ko uriya musore yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi iri Kibirizi muri aka karere ka Nyanza.

Gitifu Muhoza Alphonse yakomeje avuga ko uriya musore atari azwi muri uriya mu Mudugudu, kandi ko nta makimbirane yari azwi ari hagati ye n’umukecuru wiciwe ihene.

Ati “Turashimira abaturage bagize uruhare ukekwa agafatwa bityo bakomeze bicungire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA