AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamasheke : Ingurube yariye umwana arapfa

Nyamasheke : Ingurube yariye umwana  arapfa
29-11-2022 saa 10:19' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3850 | Ibitekerezo

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka itatu n’amezi atanu, wariwe n’ingurube arapfa, ababyeyi be ngo ntabwo bari kumwe na we.

Byabereye mu Murenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora, mu Mudugudu wa Maseka, inkuru yamenyekanye nijoro, ahagana saa tatu (20h45), ku wa Mbere tariki 28/11/2022.

Amakuru avuga ko nyakwigendera IZERE INEZA Willo Queen w’imyaka itatu n’amezi 5, akaba yari mwene NZAYIKORERA Emmanuel na NYIRANTIBARIKURE Claudine yariwe n’ingurube yaciye ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko ndetse irya ijanjagura umutwe we.

Ababyeyi b’uyu mwana ngo bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura, bareba basanga ingurube yamusanze mu cyumba ari ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal avuga ko ababyeyi b’umwana batari bahari, agasaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahuririye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko nib anta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru , Shirimpumu wahiriwe n’ubworozi bw’ingurube, ndetse akaba abukoze imyaka 10 irenga, avuga ko atizege abona ingurube mu zo yoroye, irya umwana wayo.

Avuga ko aborozi, bagomba kumenya kubana neza n’amatungo kuko akenera kumenyerana na bo, igihe bayitayeho.

Yagize ati “Ntekereza ko nko mu myaka irenga 10 maze noroye nta byo ndabona ko ingurube yashaka kurya akana kayo, cyangwa umuntu ku giti cye, ahantu byaturutse ni uko ziriya ngurube tworora tubana na zo umunsi ku munsi, izi nez ako ugomba kuyikorera isuku, izi neza ko ugomba kuyiha icyo kurya, izi neza ko ugomba kuyihanagura….Ibyo bituma imenyeka umuntu atari inyamaswa kuri yo.”

Yakomeje avuga ko abantu bibwira ko ingurube irya byose, bakayiha imyanda, amayezi y’ahantu babaze, bigatuma iba indwanyama cyane kurusha ibindi.

Ati “Ibyo byabaye birashoboka ko ingurube itamenyereye kubana n’abantu, kabaho nk’inyamaswa, ikabona umuntu ikaba yamumerera nabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA