AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyagatare : Umugabo yararanye umukobwa arapfa nawe agwa muri koma

Nyagatare : Umugabo yararanye umukobwa arapfa nawe agwa muri koma
18-08-2022 saa 10:07' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2345 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu Murenge wa Nyagatare ,Akagari ka Nyagatare mu Karere ka Nyagatare witwa Mbarubucyeye Eric yararanye n’umukobwa uzwi ku izina rya Diane , mu gitondo basanga yitabye Imana, uwo mugabo nawe ajyanwa mu Bitaro yenda gushiramo umwuka.

Hari amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye ikizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo nawe agahita yinjiza uwo mukobwa bakararana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare,Ingabire Jane, yahamije aya makuru ko ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ariyo ntandaro y’urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko nayo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

Yagize ati “Nibyo koko yari yararanye n’umugabo ukurikije uko twabasanze.Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we ariko bombi ntawushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.

Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

Yakomeje ati “Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk’abantu bari baryamanye,iruhande rwabo hari Imbabura,irimo amakara.Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.

Yagize ati “Hari amazu y’ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y’ubucuruzi acurururizwamo bagataha.”

Yongeye gusaba abaturage kudasiga Imbabura icanye ngo bajye kuryama.

Ubwo twakoraga inkuru inzego zishinzwe iperereza zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zahageze ngo zirikore.Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yapfiriye nyuma ukaza gukorerwa isuzuma. Mu gihe urembye we ari mu Bitaro bya Nyagatare.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA