Bimenyimana Zefirine utuye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rukomo akagari ka Gahurura arashinja umugore we witwa Mujawamariya Faisa kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo witwaga Dukundane wari mu kigero cy’amezi ane ibi akabishingira ku makimbirane bari bafitanye ndetse uyu mugore nawe akaba yarabyigambaga ariko ubu akavugako nawe atazi uko umwana yapfuye kuko yagiye kumuha ibere agasanga byarangiye !
Mujawamariya umubyeyi wa nyakwigendera ubwo umunyamakuru yamusangaga aho yaramaze iminsi acumbitse yasobanuye ko nubwo arigushinjwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’umwana we ataribyo kuko ngo nawe byamutunguye kuko umwana yari yiriwe ari muzima.
Umugabo we ari nawe umushinja kuba yishe uyu mwana avuga ko muri aka gace atari ubwambere hagaragaye umubyeyi wihekuye ndetse uyu mugore akaba yarasanzwe yarigeze no kumutana undi mwana mukuru babyaranye akiri muto ; ibi byose akaba aribyo ashingiraho gusa akavugako habayeho kumutererana ubwo yarari gushakisha nyirizina ikishe umwana we.
Bamwe mubo umunyamakuru yahasanze bashimangira ko atari ubwambere humvikanye umugore wihekuye muri uyu mudugudu gusa bakanenga zimwe mu nzego zageze aha zikigendera ntacyo zibafashije ngo hamenyekane icyishe uyu muziranenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahurura Niyonkuru Shadrack yabwiye Btnrwanda.com ko aba bombi bari basanzwe bagirana amakimbirane.
Ikinyamakuru Btnrwanda.com kivuga ko cyavuganye n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Dr.Murangira Thierry akabasaba ko ikibazo bakimuha mu butumwa bakimwandikira akabasubiza ko agiye kubikurikirana kugeza ubwo baatunganyaga iyi nkuru ntacyo yari yabatangarije mu byavuye mw’iperereza.