Abaturage bo mu mudugudu wa Kajebeshi mu kagari ka Rega umurenge wa Jenda w’akarere ka Nyabihu baravuga ko babangamiwe n’ibikorwa by’ubusambanyi n’umutekano muke bikorerwa mu nzu yashaje yari yarubatswe igenewe gutunganyirizwamo ibireti none ngo yahindutse indiri y’ubusambanyi n’urugomo.
Nk’uko aba baturage babivuga ngo iyi inzu yari yarubakiwe kuzajya itunganyirizwamo ibireti ariko kuri ubu ngo imaze imyaka isaga itanu idakorerwamo none yarashaje bituma ihinduka indiri y’ibikorwa by’urugomo,ubusambanyi ndetse n’umwanda dore ko ngo isa n’iyahindutse ubwiherero.
Bitewe n’ibikorwa bibi bikorewa muri iyo nzu yashaje ikaba itagikorwamo ,aba baturage barasaba ko yakurwaho cyangwa se niba hari icyo iteganyirijwe gukoreshwa ikaba yasanwa,ikareka kuba indiri y’ubusambanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo ndetse n’umwanda.
Kuri iki kibazo,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Ingabire Jean Claude yavuze ko bidatinze bagiye kuvugana n’ubuyobozi bwa SOPYRWA bwari bwarubatse iyo nzu yagombaga kuzajya ituganyirizwamo ibireti,hanyuma bafatire hamwe umwanzuro ku kibazo cy’iyo nzu yashaje abaturage bavuga ko yabaye indiri yubusambanyi n’’umwanda bikabateza n’umutekano muke.
Aba baturage kandi baranavuga ko kuba iyo nzu yari yarubatswe nk’igikorwaremezo cyagombaga kubyazwa umusaruro kikaba cyarashaje nta musaruro kirimo gutanga ngo babibona nk’igihombo haba kuri bo ubwabo ndetse no kuri leta.
Ivomo:btnrwanda.com