Abaturage bo mu mudugudu wa Bikingi mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu baratabariza umuryango umaze imyaka itanu uba muri nyakatsi nayo igiye kubagwaho.
Iyo urebeye kure inzu uyu muryango umazemo imyaka isaga itanu wiberamo ushobora kuyitiranya n’ikiraro cy’amatungo cyakora siko bimeze ahubwo ni inzu ituwemo n’umuryango w’abantu batanu.
BTNRWANDA ivuga ko yahageze ikahasanga umubyeyi witwa Ntagisanimana Esperance ari kumwe n’abana be babana muri iyi nzu ,maze ayibwira ko babayeho nabi muri iyi nzu bamazemo imyaka itanu kandi ngo ubuyobozi bubizi ;doreko ngo n’ubwo baba muri iyo nzu imeze gutyo nayo ngo atari iyabo ahubwo ko bayibamo bayikodesha kuko ntahandi bagira ho gukinga umusaya.
Uyu mubyeyi yavuze ko impamvu bahisemo gukodesha inzu imeze nka nyakatsi igiye guhirima,ari ko ubushobozi bwe bungana dore ko ngo amafaranga 1500 y’u Rwanda ayikodesha ku kwezi nayo ntayo abona,gusa ngo kubera amaburakindi bahisemo guhebera urwaje.
Abaturanyi b’uyu mubyeyi nabo bavuga ko uyu mubyeyi yageze muri iyi nzu kubera amaburakindi dore ko ngo nta muntu wayibagamo ;aho yayigezemo arimo kuzerera apfa kuyinjiramo maze ayibamo gutyo.
Kuri iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yavuze ko habayeho uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze bituma uyu muturage adashyirwa ku rutonde rw’abagomba kubakirwa gusa ngo ubwo iki kibazo bakimenye uyu muryango bagiye guhita bawukura muri iyi nzu ishaje cyane.