AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nta musirikare w’u Rwanda wagaragaye mu nama yo gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho wa EAC

Nta musirikare w’u Rwanda wagaragaye mu nama yo gushyiraho umutwe w’ingabo uhuriweho wa EAC
7-06-2022 saa 07:51' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1659 | Ibitekerezo

Mu nama yahuje Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Goma kuri uyu wa 6 Mata 2022, u Rwanda ntirwayitabiriye.

Iyi nama yateranye igamije gushyiraho umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu birindwi bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho uzahabwa inshingano zo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera ku butaka bwa Congo yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gushyira intwaro hasi nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateranye muri Mata 2022.

Iyi nama ibaye nyuma y’ibirego RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nta ntumwa n’imwe yahagarariye u Rwanda.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko nta mpamvu n’imwe yari butume u Rwanda ruyitabira cyane ko abo uwo mutwe u Rwanda rwifuza ko waryanya, bakomeje ubufatanye n’ingabo z’igihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA