AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nkundabanyanga wakatiwe imyaka 30 bigateza impaka arishinganisha ku kibazo cy’Isambu ye kizwi na Perezidansi

Nkundabanyanga wakatiwe imyaka 30 bigateza impaka arishinganisha ku kibazo cy’Isambu ye kizwi na Perezidansi
16-09-2022 saa 11:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3498 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022 nibwo Umukecuru Nkundabanyanga Eugenie n’abamwunganira bitabye urukiko ku rubanza rw’Isambu baburana n’uwitwa Mbarushimana Jean Pierre utagaragara mu rukiko na rimwe ahubwo hakagaragara Karangwa Charles wirukanwe muri uru rubanza .

Nkundabanyanga w’Imyaka 76 y’amavuko avuga ko uyu Karangwa Charles atazi icyo yitwaza muri uru rubanza kuko ngo nubwo yirwirukanwemo icyo avuze bamwumva cyane cyane ko ngo Karangwa yibwiriye uyu mukecuru ko azamukubita hasi no hejuru kugeza igihe azapfira maze isambu ye akayigarurira.

Nkundabanyanga yabwiye UKWEZI ko guhera mu 2015 aburana iyi sambu kandi ngo yagiye atsinda ariko guhabwa isambu bikanga dore ko n’uru rubanza rwigeze gusibwa ariko nyuma rukajuririrwa byose ngo bikozwe ku Mategeko ya Karangwa Charles.

Nkundabanyanga n’abamwunganira bavuga ko bari witeze ko uyu munsi ariwo wa nyuma wo kuburana uru rubanza rw’isambu kandi ko rutashoboraga kongera gusubikwa gusa ngo batunguwe no kubona uyu Karangwa yitabaje Umunyamategeko bahuriye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge waje guhagarira Mbarushimana vigugwa ko bataziranye bikaza kurangira urubanza rusubitswe rugashyirwa mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nyuma y’uko uyu umunyamategeko ubwe yivugiye ko atazi amakuru kuri Dosiye agiye kuburana.

Nkundabanyanga n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko iby’uru rubanza bikomeye cyane cyane ko nko kuri iyi ncuro , Mbarushimana atigeze atanga Impamvu yatumye ataburana ndetse ko rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi bitewe n’impamvu zitanzwe na Karangwa Charles na Mbarushimana kandi aribo barega bityo bakaba bibaza impamvu z’ibi byose.

Ngo iyo hatjuriye Mbarushimana Jean Pierre utagaragara mu rukiko, hajurira Karangwa Charles.

Umukobwa wa Nkundabanyanga yabwiye Ukwezi ko bamerewe nabi n’ubukene kandi Se yarasinze imitungo, avuga ko Perezidansi izi ko bahawe isambu mu gihe bagisiragizwa dore ko ngo ibyangombwa byose byabinjije mu rubanza ariyo yabibahaga.

Yafunzwe ashinjwa Jenoside nyuma ahanagurwaho icyaha

Tariki 11 Gashyantare 2022 , urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwanzuye ko hafungurwa Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 76 y’amavuko nyuma y’uko Ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 , urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rushimangiye ko hakorwa icyemezo gishya kimukatira igihano cy’imyaka 30 nk’uko ngo byari byemejwe n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Gatenga mu Kagari ka Murambi tariki 24 Ugushyingo 2007.

Kuri wa Gatatu tariki 16 Gashyantare,Nkundabanyanga agisohoka muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiye , yabwiye Ukwezi Tv ko gufungwa kwe byamurinze imitego y’uwitwa Karangwa wanakunze kugarukwaho muri uru rubganza aho amushinja guhiga ubuzima bwe no kwigarurira isambu ye.

Icyo gihe umukobwa we Uwambayinema Virginie yabwiye UKWEZI ko yishimiye ko umubyeyi we afunguwe ariko ko bagomba kujya kwishinganisha ku buyobozi aho yashyize mu majwi Karangwa Charles aho ashimangira ko ariwe wagize uruhare mu ifungwa ry’umubyeyi we amuziza isambu ye iri mu mudugudu wa Sabaganga,Akagari ka Nyanza,Umurenge wa Gatenga ko mu Karere ka Kicukiro bivugwa ko ifite agaciro ka Miliyali y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko ibi byose byakozwe na Karangwa Charles ati’’Ndatuje ko umubyeyi wanjye angeze mu maboko ariko tugomba kujya kwishinganisha’’Ndacyakomeza kwishinganisha n’umunsi hagize umwana ubura mu rugo rwacu bazabaze Karangwa Charles’’

Ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 nibwo Nkundabanyanga yitabye urukiko ku kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba ko hakorwa icyemezo gishya gishimangira igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca ashinjwa kuba hari Abatutsi yanze guhisha mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bamwe bikabaviramo kwicwa.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwafashe ijambo bugaruka ku kuba ibyemezo by’iki gifungo byatanzwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) byari byanditseho amazina abiri atandukanye aho hamwe handitse Nkundabanyanga mu gihe inyandiko zigaragaza uwakatiwe zari zanditseho Nyirankundabanyanga ikintu uregwa n’umwunganizi we bagendeyeho bemeza ko uri imbere y’urukiko atari we wakatiwe bityo ko yafungurwa.

Ku bijyanye n’aya mazina , Urukiko rwavuze ko uregwa kuba yitwa Nkundabanyanga bidakuyeho ko bakundaga kumwita Nyirankundabanyanga nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha.

Icyo gihe Urukiko kandi rwavuze ko kuba uyu Nkundabanyanga yaraburanye imanza zitandukanye ku guhindura amazina akaza kuzitsinda ntabyo ntacyo bimaze bimaze kuko ikiburanwa naho gihuriye nazo.Ngo nyuma y’ubusesenguzi bw’ibyavuzwe n’ababuranyi rwasanze ntakabuza Nkundabanyanga ariwe Nyirankundabanyanga bityo ko agomba guhita ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere akarangiza igifungo yakatiwe n’inkiko Gacaca gusa ngo yemerewe kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30.

Urukiko kandi icyo gihe rwavuze ko kuba Umunyamategeko wa Nkundabanyanga,Maitre Kanyabitaro yaravuze ko kuba nta cyemezo giharibigaragaza ko ntarubanza rwabaye ntashingiro bifite kuko kuba CNLG yaragaragaje zimwe mu nyandiko zivuga kuri iki gihano bishimangira ko koko uru rubanza rwabayeho.

Mu iburana ryari ryabanje Nkundabanyanga yari yikomye abatangabuhamya babajijwe n’ubushinjacyaha avuga ko bafite ibyo bapfa harimo amasambu bityo ko kuba bamubeshyera bidatunguranye.

Mukanguranga Stephanie uvuga ko Nkundabanyanga yamubyaye muri batisimu icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we ntacyo yakoze ahubwo azira isambuye ishakwa n’abantu avuga ko bakomeye kuko ngo ibyo kuvuga gukatirwa ubu akaba aribwo bigiye gushyirwa mu bikorwa bitumvikana kuko atari akanyoni ngo abe yaragurutse ubuyobozi bumubure.

Nkundabanyanga yabwiye urukiko ko nta muturage yigeze abanira nabi ndetse ko mu gihe cy’inkiko Gacaca nubwo yabaga i Gicumbi ariko yakundaga kuza i Murambi ndetse ko mu kwezi kwa 12 mu 2007 aribwo yavuye mu Rwanda ajya kwivuza muri Kenya mu gihe urukiko rwa Gacaca rwamukatiye tariki 22/11/2007 ,ibintu avuga ko byose ubiri inyuma ni uwitwa Karangwa Charles wagarutsweho cyane muri uru rubanza.

Kuwa 22/04/2021 nibwo uyu mukecuru yatawe muri yombi ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo. Urubanza rwe rukaba rwakunze kuvugwaho ibintu bitandukanye dore ko byemezwaga ko nawe yari mu bahigwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza rw’Isambu

Ku bijyanye n’isambu yakunze kugarukwaho muri uru rubanza ku wa Kane tariki 25 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire hagati ya Mbarushimana Jean Pierre na Nkundabanyanga Eugenie rusibwa kuri Lisiti y’Ibirego, gusa umukobwa wa Nkundabanyanga ,yabwiye Ukwezi.rw ko uyu Mbarushimana utagaragara mu rukiko yaje kujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Nyamirambo hakorwa integurarubanza gusa ngo n’ubu ntaragaragara mu rukiko.

Icyo gihe Umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwasabye ko uyu Mbarushimana wareze agomba ubwe kugaragara mu rukiko, gusa umwunganira yavuze ko urukiko rutigeze rusobanura neza niba ariwe bakeneye bityo ko mu gihe yaba ahagarariwe nta cyabuza urubanza gukomeza.

Maitre Ntwari Justin na Maitre Kanyabitaro Benoit bunganira Nkundabanyanga Eugenie basabye urukiko ko rugomba gutegeka iki kirego gusibwa kigakurwa kuri Lisiti y’Ibirego kuko urega atigeze agaragara mu rukiko haba ku manza yatsinzwemo ndetse no mu rwo yajuririye.

Abunganira Nkundabanyanga bavuze ko batemera uwitwa Karangwa Charles uwagaragaye imbere y’umucamanza avuga ko ashaka kugoboka ku bushake muri uru rubanza kuko nta nyungu abifitemo ndetse akaba atarigeze atanga igarama ry’urubanza ngo abe ari muri sisiteme bityo ko ntaburenganzira afite bwo kugoboka.

Charles Karangwa uvuga ko ashaka kugoboka ku bushake muri uru rubanza ndetse akaba ari nawe wagurishije Mbarushimana iyi sambu iburanwa ,abajijwe niba yaratanze igarama yemeje ko ntayo yatanze.

Umucamanza yavuze ko ashaka kubona Mbarushimana mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko Karangwa mu rukiko rw’ibanze yari yatanze igarama agatsindwa bityo ko kugira ngo agoboke yagombaga kongera gutanga indi garama.

Umunyamategeko wa Nkundabanyaga yunzemo ko Mbarushimana atigeze yitaba urukiko bityo ko ikirego cye kigomba gusibwa muri dosiye z’ibirego kuko Mbarushimana ari baringa muri uru rubanza ahubwo akaba ari urwa Karangwa Charles kuko ariwe ugaragara mu rukiko.

Yavuze ko kuba baratsinzwe mu rukiko rw’ibanze bakajurira ariko uwajuriye akaba atagaragara mu rukiko ari uburyo bwa Karangwa Charles bwo kujijisha urukiko.Ngo kuba Karangwa atarigeze ajurira ntaburenganzira afite bwo kugoboka ku bushake bityo ko urubanza rwasibwa muri lisiti y’ibirego.

Charles Karangwa yasabye umwanya abwira urukiko ko batigeze bashimangira ko Mbarushimana ubwe yaza kuko ahagarariwe gusa kuri iyi ngingo ,Umucamanza yavuze ko urukiko rwari rwasabye ko Mbarushimana yakwiyizira ubwe .

Maitre Ntwali Justin wunganira Nkundabanyanga yatangaje ko kuvuga ko Karangwa amaze kumuhuguza isambu ye yakoranye amasezerano na Murumuna we witwa Mbarushimana Jean Pierre aba ariwe yandikwaho , muri ayo masezerano Ntwari Justin avuga ko ari aya baringa bavuga ko ayimugurishije 10,000,000frws, nyuma yaho arongera bakorana andi masezerano avuga ko Mbarushimana ayigurishije Karangwa 58,000,000frws,ngo Karangwa Charles yarongeye gukorana amasezerano na BES AND SUPPLY yo kumutiza icyangombwa kugira ngo BES AND SUPPLY iyi sambu iyitangeho ingwate muri banki, Karangwa Charles ahabwa 38,000,000frws ariko banumvikana ko azajya amuha 7% ya Valeur y’Isambu , ubwo isambu yari yahawe agaciro na Karangwa kangana na 400,000,000frw.

Nkundabanyanga ngo yandikiye Perezidansi agaragaza akarengane maze Perezidansi itegeka Karangwa na BES AND SUPPLY guhita bishyura ubwo mwenda bari bafashe ,isambu ikavanwa mu bugwate,niko byagenze BES AND SUPPLY yahise yishyura hasigara ikibazo cyo kuvana izina rya Mbarushimana Jean Pierre ku cyangombwa.

Ikindi ngo Nkundabanyanga Eugenie yatanze ikirego imbere y’Urukiko wa Kicukiro asaba ko iyo sambu yava ku izina rya Mbarushimana ikamwandikwaho , urukiko rw’ibanze rwafashe icyemezo ko isambu ari iya Nkundabanyanga Eugenie kandi igomba kumwandikwaho,Ngo Mbarushimana yahise ajuririra iki cyemezo ,urubanza rwagombaga gusomwa ku wa Kane tariki 29 Mata 2021 n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko icyo gihe byarasubitswe kuko nabwo Mbarushimana atagaragara mu rukiko.

Bangeretseho Jenoside ngo mfungwe bandiganye isambu|Abo kwa Nkundabanyanga basutse amarira ku rukiko

Wa mukecuru washinjwaga ko yakatiwe imyaka 30 azira Jenoside yafunguwe||Byari ibyishimo i Mageragere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA