AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu kibanza cya Musenyeri i Musanze habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

Mu kibanza cya Musenyeri  i Musanze habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka
11-08-2022 saa 06:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1308 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu abantu barimo bakora amazi baguye ku bigega bitatu bya petrol (essence) bitabye mu butaka, ubuyobozi bwavuze ko ikibanza byabonetsemo ari icya Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wigeze kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yavuze ko biriya bigega byabonwe n’abantu barimo bakora amazi.

Ati “Aho mperukira amakuru, ibigega byarimo ubusa. Aho byabonetse ngo hahoze stasiyo ya Essence, ikibanza nyira cyo yamenyekanye ni uriya wahoze ari Musenyeri Kolini, umurongo watanzwe ni uko bivanwamo bikajyanwa ahandi afite ikibanza hanyuma bigakorerwa inyandiko y’aho byajyanywe, hazaboneka uvuga ko ari ibye iyo nyandiko n’ubundi izaba ihari igaragaza aho byajyanywe, ni wo murongo watanzwe.”

Mayor yatangaje ko ibigega byabonetse ubwo abantu batunganyaga amazi, bashakisha ahari ikibazo mu matiyo yazibye nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru,UMUSEKE.

Yavuze ko bigaragara ko hariya hantu Musenyeri yahaguze nyuma kuko iyo sitatio ya essence yahahoze itari iye.

AMAFOTO@RadioRwanda Twitter


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA