AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe

Mu  Rwanda Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe
7-07-2022 saa 10:18' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1538 | Ibitekerezo

Igihe cy’ubukode bw’ubutaka cyongerewe kigera ku myaka 99 nkuko bikubiye mu iteka rya Minisitiri w’intebe riherutse gusohoka tariki 3 Nyakanga uyu mwaka, ibi bikaba byakiriwe neza n’abaturage ndetse n’imiryango itari iya leta.

Bidasubirwaho ubu mu Rwanda igihe kirekire cy’ubukode bw’ubutaka ni imyaka 99 ivuye kuri 49, nkuko bikubiye mu iteka rya minisitiri w’intebe No 008/03 ryo kuwa 03 Nyakanga 2022, rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo kubukodesha mu buryo burambye n’ubwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa leta.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Espérance avuga ko kandi nta muturage uzongera gusaba kongererwa ubukode bw’ubutaka nyuma y’iyo myaka.

Ni inkuru yakiranywe yombi na bamwe mu bayimenye ku ikubitiro ndetse inazamura imbamutima zabo.

Si abaturage gusa bishimiye amavugurura akomeje gukorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’ubutaka, kuko n’imiryango itari iya leta nayo isanga leta ikomeje kwita ku byifuzo by’abaturage, nkuko Me Ibambe Jean Paul wo mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum yabivuze.

Mu rwego rw’ishoramari igihe cyo gukodesha ubutaka bwa leta ni imyaka 49 ariko ishobora kongerwa gusa nabwo ntirenge 99, mu gihe byemejwe na Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano ashingiye ku nama yagiriwe n’urwego rufite mu nshingano ibikorwa bikubiye muri uwo mushinga.

Ivomo:RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA