AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisiteri y’uburezi yashyizeho amafaranga y’ishuri ntarengwa, Ibihumbi 85 Frw niyo menshi

Minisiteri y’uburezi yashyizeho amafaranga y’ishuri ntarengwa, Ibihumbi 85 Frw niyo menshi
14-09-2022 saa 09:28' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2444 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amabwiriza yatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ku mabwiriza ajyanye n’uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta n’akorana na Leta ku bw’amasezerano azatangira gukurikizwa mu gihembwe cya 1 cy’umwaka w’amashuri 2022/2023

Ni nyuma y’aho bigaragaye ko hari hariho ubusumbane mu mitangire y’amafaranga y’ishuri mu bigo bya leta kuko buri shuri ryagenaga ayo mafaranga uko ribishatse.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko ku biga mu mashuri yisumbuye biga bataha umusanzu basabwa gutanga utazajya urenga 19 500 Frw, mu gihe ibindi byakenerwa n’ishuri bitagomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Ubusanzwe amashuri ni yo yishyiriragaho amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho hakaba n’asaba ibidakenewe. Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe. Ikindi kandi nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro w’ishuri ku kigo keretse igihe umubyeyi abyihitiyemo.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kwaka amafaranga make bitavuze ko abana bagomba kurya nabi, kuko ari ibintu Minisiteri izakurikiranira hafi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA