Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Ku wa 16 Kanama 2022 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yandikiye ibaruwa mugenzi we w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana amumenyesha uburyo imishahara y’abarimu izaba ingana nyuma y’uko Inama y’Abaminitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022 yemeje umwanzuro wo kuyizamura.
Imbonerahamwe yometse kuri iyi baruwa igaragaza ko Umuyobozi w’ishuri ufite impamyabumenyi ya A0 iyo agitangira akazi, ahembwa umushahara mbumbe w’amafaranga 541,644Frw ariko hamara kuvaho ibisabwa byose agatahana 314,450Frw.
Mu bigomba gukatwa ku mushahara hari ubwishingizi bw’indwara bwa RSSB(RAMA), amafaranga ahabwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, Amafaranga ya Pansiyo, Umusoro w’Abakozi ndetse n’umusanzu wo kunganira gahunda ya Mituelle de Santé.
MIFOTRA ivuga ko umukozi wa Leta agenda yongezwa umushahara buri myaka itatu inshuro zigera kuri 14, ku buryo Umuyobozi w’ishuri ufite impamyabumenyi ya A0 urambye mu kazi imyaka 42 azajya atahana umushahara w’amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 32Frw.
Umwarimu w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A0 azajya ahabwa umushahara mbumbe w’ibihumbi 418,147Frw, atahane 246,384Frw, mu gihe uwaminuje mu burambe azajya atahana umushahara wa 709,811 Frw.
Umuyobozi ushinzwe amasomo cyangwa ushinzwe imyifatire(discipline) w’umutangizi ufite diplome ya A0 atahana umushahara wa 283,656Frw, mu gihe umaze imyaka itatu ahabwa 306,990 Frw, itandatu agahabwa 323,742Frw, kugera k’ufite uburambe bw’imyaka 42 uhabwa amushahara wa buri kwezi ungana na 747,083Frw.
Umukozi w’ishuri utari umwarimu ufite impamyabumenyi ya A0 w’umutangizi azajya atahana umushahara wa 225,439Frw, yaba aminuje mu burambe agahabwa umushahara wa 688,868Frw.
Umuyobozi w’Ishuri ufite impamyabumenyi ya A1 w’umutangizi azajya atahana umushahara w’amafaranga 314,450Frw, akazagera ku burambe bw’imyaka 42 atahana umushahara wa 849,191Frw.
Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo cyangwa ushinzwe imyifatire ufite impamyabumenyi ya A1 w’umutangizi atahana umushahara w’amafaranga 283,656Frw, awageze ku burambe bw’imyaka 42 agatahana umushahara wa 633,759Frw.
Umwarimu w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A1 atahana umushahara ungana na 191,811Frw, ufite uburambe mu kazi bw’imyaka 42 akaba ahembwa umushahara fatizo ungana na 541,914Frw.
Umuyobozi w’ishuri w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A2 abona umushahara fatizo wa 152,525Frw, ku burambe bwa mbere bwitwa grade 3 agahabwa 164,543Frw, ubukurikiraho agahabwa 173,954Frw, kugera ku waminuje uhabwa 394,806Frw.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ufite impamyabumenyi ya A2 abona umushahara w’umutangizi ungana na 108,488Frw, ukurikiraho mu burambe agahabwa 115,294Frw, ukurikiraho 121,229Frw, ukurikiraho 127,669Frw, kugeza ku waminuje mu burambe uhabwa 239,513Frw.
Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 w’umutangizi ahabwa umushahara ungana na 108,488Frw, ufite uburambe bwa mbere agahabwa 115,294Frw, uburikiraho 121,229Frw, uburikiraho 127,669Frw, kugeza ku waminuje mu burambe uhabwa 239,513Frw.
Ni mu gihe umukozi w’ishuri utari mwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 w’umutangizi ahabwa umushahara fatizo wa 97,826Frw naho uwaminuje mu burambe agahabwa 228,851Frw.
MIFOTRA yanagaragaje imbonerahamwe y’imishahara yagenewe abarimu n’abandi bakozi bafite impamyabumenyi ya A3, ava bakaba bafite umushahara wenda kungana n’uw’abafite impamyabumenyi ya A2.
Kopi y’ibaruwa ya MIFOTRA iherekejwe n’imbonerahamwe y’imishahara ya buri cyiciro cy’abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi, yagenewe Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe.