AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Me Ntaganda yitwaje ibyakorewe Mwarimu ashinja u Rwanda gusahura DR-Congo

Me Ntaganda yitwaje  ibyakorewe Mwarimu  ashinja  u Rwanda gusahura  DR-Congo
3-08-2022 saa 10:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2590 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri , Me Ntaganda Bernard igice cyaryo kitemewe mu Rwanda yahawe urwamenyo na benshi nyuma yo gutangaza ko Leta y’u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba abarimu iheruka kuzamurira imishahara.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Me Ntaganda avuga ko n’ubwo yanejejwe n’uko Leta y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu,afite impungenge z’aho amafaranga azahemba abarimu azaturuka, ari naho yahereye avuga ko Leta ikwiye gusobanura aho yakuye ingengo y’imari yihuse yatumye izamura umushara w’abarimu kuri ruriya rwego.

Me Ntaganda yabwiye umunyamakuru ko ngo amafaranga menshi Leta y’u Rwanda ikoresha mu ngengo y’imari iyakura mu mutungo kamere isahura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati :”Leta y’u Rwanda hari benshi bayihagarikiye inkunga bayiteraga biturutse ku bibazo ifite, wakwibaza uti ayo mafaranga izayakurahe. Wibuke ko amafaranga menshi agize ingengo y’u Rwanda aba yaravuye mu mitungo yasahuye muri Congo”

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 1 Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi bafasha mu burezi bongerewe imishahara.

Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iyi nyongera ari ku mushahara mwarimu atahana atari ku mushahara mbumbe. Bivuze hakurwamo ibindi byose noneho hagashyiraho ijanisha runaka Leta yongereye ku mushahara.

Iyi nyongera kandi yabariwe ku mwarimu utangiye akazi, bivuze ngo nk’utangiye afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw hiyongeraho 70.195 (40%) bivuze ko azajya ahembwa 246.384 Frw.

Ku bijyane n’imishahara y’abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n’ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%.

Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n’ushinzwe Imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%).

Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%). Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA